Umujyi wa Kigali wafunguye irerero rigenewe abana b’abakozi bawo

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali wafunguye irerero rigenewe abana b’abakozi bawo

Yanditswe Dec, 16 2021 17:17 PM | 28,544 Views



Kuri uyu wa kane mu mujyi wa Kigali hatashywe urugo mboneza mikurire y'abana bato. 

Bamwe mu bakorera mu nyubako y'ibiro by'Umujyi wa Kigali bavuga ko kuba begerejwe uru urugo mbonezamikurire aho bakorera  bizatuma batanga umusaruro mu kazi kuko bazajya bakora batekanye.

Ni mu masa tanu ashyira saa sita z’Amanywa muri kimwe mu byumba bigize inyubako y'ibiro by'umujyi wa Kigali, abana ba bamwe mu babyeyi  bakorera mu Mujyi wa Kigali barimo kwitabwaho n'abarezi  babihuguriwe, mu gihe ababyeyi babo bari mu kazi. 

Ababyeyi b'aba bana bavuga ko ubundi basigaga mu rugo bikabatera impungenge ntibakore akazi batekanye. 

Nyuma kwegerezwa urugo mbonezamikurire ahO bakorera, bavuga ko  bakora batekanye kandi bagatanga umusaruro.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko n'ubwo ari bwo iyi gahunda yo kurerera abana aho ababyeyi babo bakorera igitangira, bizeye umusaruro ufatika uzava mu bakozi bashoboraga kumara igihe kinini bagiye konsa aho batuye.

Gahunda yo kubaka ingo mbonezamikurire aho ababyeyi bakorera igamije gushyira mu bikorwa politiki ya Leta yo kwita ku mukurure y'umwana kuva agisamwa.

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y'abana bato Umutoni Gatsinzi Nadine avuga ko Umujyi wa Kigali wagombye kubera ibindi bigo urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa iyi politiki.

Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze kubakwa ingo mbonezamikurire y'abana bato ibihumbi 25634, aho zagiye zubakwa ahahurira abantu benshi harimo mu masoko, hakaba n'izagiye zubakwa mu midigudu mu rwego rwo kurandura ikibazo cy'igwingira ry'abana bato.

Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Umujyi wa Kigali urahamagarira abikorera gushora imari mu bikorwa byo kuvura kan

Rubingisa Pudence yatorewe kuba Meya w'Umujyi wa Kigali