AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu myaka 6 agace k’ubucuruzi kazwi nka CBD kazaba karahinduye isura

Yanditswe Jul, 28 2020 08:38 AM | 30,806 Views




Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwavuze ko agace k'ubucuruzi mu mujyi rwagati kagiye kuvugururwa ku buryo  mu myaka 6 iri imbere hagomba kuba huzuye inyubako nshya zijyanye n'icyerekezo cy'umujyi. 

Aka gace ni ko gace ka mbere gafatwa nk'igicumbi cy'ubucuruzi mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Rwanda hose muri rusange. Karitsiye Matewusi na Commercial, zigize akarere kiswe izingiro ry'ubushabitsi n'ubucuruzi, Central Business District. 

Kuri ubu ni kamwe mu tugaragaramo inzu zishaje; Inkuta zimwe zariyashije, hasi naho ni uko ahandi sima yaromotse ndetse isakaro naryo rirashaje ku buryo buteye impungenge. 

Nubwo bamwe mu bahacururiza birinda kugira icyo bavuga kuri iki kibazo, hari abandi basanga ibi bitagaragaza neza umujyi.

Gakumba Justin umuturage mu Mujyi wa Kigali avuga ko bitangaje kubona uduce tunyuranye mu mujyi tuvugururwa ariko mu mujyi rwagati ugasanga imirimo igenda gahoro.

Yagize ati “Zamuka ruguru hariya urebe hari inzu ziri mu manegeka kandi ari muri capital. Ugasanga nko ku Ruyenzi barubaka, i Gahanga barubaka ariko aha mu mujyi ntabwo bubaka. Kuko sinibaza impamvu nko muri matewusi umuntu aba mu nzu itura, inyagirwa! Commercial hari n'aho imvura ibanyagira kandi bafite amamiliyari.”

Na ho Ndahayo Augustin ati “Urabona za CHIC zarazamutse icyaro cyo hepfo cyarazamutse ariko matewusi itinda kuvugurura.” 

Ku rundi ruhande ariko, akajagari k'inyubako zishaje muri aka gace katangiye kugabanuka kubera imiturirwa mishya irimo kuhazamuka ndetse zimwe mu nyubako zihamaze igihe nazo zikaba zirimo kuvugururwa.

Mwubahamana Cecile ati “Hari aho byagiye bihinduka tugiye mu mavugurura yo kubaka ariko hari n'aho bitararangira neza. Commercial ntabwo imeze neza tugereranyije n'iriya nzu ya Vin Vedi Resto cyangwa tugereranyije no kwa Makuza. 

Niyonsaba Lambert avuga ko n’ubwo mu mujyi rwagati hari inzu zishaje, umuntu adakwiye kwirengagiza ko hari intambwe yatewe.

Yagize ati “Hari harimo amazu ashaje ariko tutakwirengagiza ko n'aho igihugu cyacu cyavuye, turahazi. Kandi ikindi cyongeyeho kuvugurura inzu ntabwo biba byoroshye, urumva ko habayeho kwiyubaka ariko uko abantu bamaze kwiyubaka ari benshi ni nako bagenda bavugurura. Ikigaragara cyo no mu gihe cyiri imbere n'izi twibwira ko bavuguruye nazo zizageraho ubone ko ziri inyuma ahari nabwo basenye bubake imiturirwa minini cyane, mbese urabona ko ibintu bimeze neza!”

Abashora imari mu kubaka inzu zijyanye n'icyerekezo cy'umujyi na bo bemera ko hari aho byageze kuvugurura aka gace ntibikorwe ku muvuduko uhagize. 

Mbundu Faustin, ni umwe mu bafite imishinga y'inyubako nshya muri aka gace harimo n'izwi nka Athenné. 

Asanga impungenge zo kutagaruza igishoro ziri mu byatumye ishoramari mu kubaka inyubako zijyanye n'icyerekezo ritihuta. Ngo bisaba ko Leta ishyiramo nkunganire cyane cyane ku bikorwa remezo no kubona ubutaka ku mishinga minini.

Ati “Abantu baba bafite n'ubwoba bwo kuvuga bati ese nzabona abakodesha inzu yanjye? Twese twubakiye rimwe bizashoboka? Rero kugirango bikunde ni uko niba abashoramari bavuga bati mutworohereze ni ikintu tugomba kwigaho. Ibikorwa remezo, izo za sewage treatments, imihanda, fiber optic, umuriro, amazi.. hari icyo leta yabikoraho? Ariko iyo urebye ibyo leta imaze gukora n'ibyo tuyisaba, natwe twirebe nk'abashoramari, nk'abikorera; amafaranga ahenda cyane iyo uyagujije ari menshi cyane ariko iyo abantu bishyize hamwe biraborohera.” 

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko zimwe mu mbogamizi abashoramari bagaragaje zavugutiwe umuti kuburyo imishinga yo kuvugurura uduce turimo na Central Business District( CBD) irimbanyije, nkuko Umuyobozi wungirije w'umujyi ushinzwe ibikorwa remezo n'imyubakire Dr. Nsabimana Ernest abisobanura.

Ati “Iyo ugeze nka hano hafi aho umujyi wa Kigali ukorera ukareba hirya ujya kuri Plateau cyangwa ukagaruka hepfo ujya kuri rond point nini hariya hose ni ahantu hateganyijwe amazu maremare cyane. Guhera nk'umwaka utaha hari projets nini nk'enye cg 5 nazo zizaba zirimo zizamuka hariya kuburyo twavuga ko nko mu myaka 6 iri imbere cyangwa 5 iri imbere hariya rwose hazaba hari amazu maremare cyane kuburyo hazaba hari impinduka zigaragara cyane muri kariya gace ka CBD. Cartier Matewusi buriya nayo ni icyiciro kigezweho mu kuvugurura  kuburyo mu minsi mikeya hari ama projets y'abacuruzi yatanzwe ari muri one stop center abakozi barimo bareba uko ateye niba ajyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali. Ariko icyo nakubwira muri make ni uko na hariya za cartier commercial naho amavugurura yaho yaratangiye.” 

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kandi buvuga ko no mu duce tw'imiturire aya mavugurura azakomeza gukorwa hashingiwe ku biteganywa n'igishushanyo mbonera cy'umujyi, aho mu duce nka Remera, Nyamirambo n'ahandi bamwe batangiye kuvugurura no gusukura inzu zishaje mu gihe batarabona ubushobozi bwo kubaka izijyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize