AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali uvuga ko gufunga amasoko 2 bitaza guhungabanya ubucuruzi

Yanditswe Aug, 18 2020 08:28 AM | 53,197 Views



Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali burahumuriza abaranguriraga ibicuruzwa binyuranye mu masoko yafunzwe, ko burakomeza kubafasha kubona aho bakura ibyo bicuruzwa, bukabasaba bukabasaba kwirinda kuba ba rusahuriramunduru kuko ngo nta gikuba cyacitse.

Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tugeze ku isoko rinini ryo mu mujyi wa Kigali rwagati rizwi nka Kigali City Market. Imiryango yaryo yose yegeketseho, indi irafunze ndetse inzego z'umutekano ziragenzura iyubahirizwa ry'icyemezo cy'umujyi wa Kigali cyo gufunga iri soko.

Twemerewe kuryinjiramo, dutungukiye mu gice cy'ahagana hasi gisanzwe kiganjemo ubucuruzi bw'ibiribwa. Ibicuruzwa bitari bike bitwikirije amahema.

Iradukunda Alice, umwe mu basanzwe bacururiza inyama z'inkoko muri isoko arimo kuzitaho ngo azibike neza mu byuma bikonjesha bizwi nka frigo kugira ngo zitangirika.

Kimwe na mugenzi we Niyoyita Pierre Claver, Iradukunda afite impungenge ko igihe iri soko rizamara rifunze gishobora kurenga ibicuruzwa byabo bikangirika.

Yagize ati “Dufite impungenge kuko wenda turebye no muri lockdown uko yari imeze mbere, barafunze babanza kutubwira 2 semaines ziriyongera hajyaho izindi ziriyongera, uzi igihe byamaze! Ku Muhima babahaye ibyumweru 2 ariko ndizera ko byarenze, ni yo mpamvu natwe dutekereza ko byarenga. Bibaye icyumweru twabyihanganira pe, nta kintu cyakwangirika.”

Niyoyita Pierre Claver yagize ati “Ntabwo twakwanga ko badushyira mu kato kubera ko hari ikibazo cy'icyorezo. Batwemerere tujye tuza gusura ibicuruzwa byacu nibura rimwe mu cyumweru turebe ko umuriro urimo, turebe ko ari bizima tutazahomba tugataha burundu.”

Itangazo ry'umujyi wa Kigali ryo gufunga amwe mu masoko arimo n'iri rya Nyarugenge ntiryerura niba igihe cy'icyumweru cyatanzwe gishobora kongerwa, gusa umuyobozi w'umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence avuga ko abafite ibicuruzwa bishobora kwangirika bazakomeza gufashwa.

Ati “Hano icyateganyijwe ni ugukuramo ibiribwa byangirika. Harimo abacuruzaga imboga, abacuruzaga inyama,.. twakoranye n'abasanzwe baza no kubagurira ari za hoteli cyangwa za resitora kugira ngo hakoreshwe ubwo buryo babivanemo bitangirika, ariko ibindi bitangirika ni kuba bategereje igihe cy'icyumweru imiti igaterwa hagasukurwa ariko na bo bagapimwa kuko ikigambiriwe ni ubuzima ngo umuntu arebe uko ahagaze.”  

Mu bindi byahawe umurongo harimo kandi ikibazo cy'abakodesha imyenda y'abageni nkuko Munyabarame Cyprien, uyoborora urugaga rw'abikorera mu karere ka Nyarugenge abivuga.

Ati “Ikibazo cy'ingorabahizi twahuye na cyo cyane ni abantu bafite imyenda y'ubukwe n'abageni. Ibyo twabihaye umurongo w'uko ejo bashobora kujya ku murenge wa Nyarugenge bakandikwa kugir ango turebe niba ibyo bintu bifite umurongo bibashe gukurwamo he kugira gahunda zipfira mu zindi.”

Ku rundi ruhande ariko ifungwa ry'isoko rya Nyarugenge rinateye impungenge abacuruzi bato bo mu ma karitsiye basanzwe bariranguriramo cyanga bagakura ibicuruzwa mu maduka amwe n'amwe ari mu nkengero zaryo kuko na yo yafunzwe.

Ntoyabagabo Marcel ucururiza ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Abacuruzi impamvu twagize impungenge urabona nk'ubu ibintu bishize ntiwabona aho ubirangurira kandi hariya niho honyine umuntu yarangurira.”

Na ho Nkundimana Daniel ati “Ibicuruzwa ducuruza hafi ya byose hano mbikura mu mujyi; umuceri w'umutanzania, umupakistani, amavuta, isabune, OMO, Kawunga n'amavuta, salsa, mbese hafi ya byose tubikura mu mujyi none harafunze.”

Rubingisa avuga ko gufunga aya masoko bitaza guhungabanya ubucuruzi muri uyu mujyi. Asaba abacuruzi kwitwararika kuko nta gikuba cyacitse.

Ati “Hari abaza kurangurira hano bakaba bajya gucuruza ahandi. Ntabwo rero hari hari depots nyinshi cg se urebye no mu nyubako hano nta n'izari zirimo by’umwihariko, ziba ahandi hatandukanye ndetse no hirya hatari hano mu mujyi muri centre. Turakorana rero na MINICOM ndetse n'izindi nzego bireba kugira ngo hatagira abashaka guca muri icyo cyuho abaturage bakabihomberamo igihe bagiye kuzamura ibiciro. Mwarabibonye tunagitangira gahunda yo kurwanya iki cyorezo harimo abajyaga bashaka kuzamura ibiciro, ni ugukomeza ubugenzuzi buhoraho dufatanyije n'izindi nzego kugirango ibyo bitabaho.”

Uretse isoko rya Nyarugenge, inzu z'ubucuruzi zirikikije ku muhanda wo haruguru yaryo, iziri ku muhanda wa Kipharma kugera kuri station ya polisi ndetse n'izo ku muhanda uzamuka kuri Manumetal kugera munsi ya hoteli Gloria na zo zirafunze.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura