Yanditswe Jun, 13 2021 09:09 AM | 51,054 Views
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buratangaza ko ukwezi kwa Kamena kuzarangira imirimo yo kuvugurura agace kazwi nka Car free zone kari mu mujyi wa Kigali rwagati, kazaba karangiye.
Imirimo yo kuvugurura aka gace irakomeje, ariko hari igice cyarangiye, abahagenda bashima uburyo hatunganyijwe nubwo kurundi ruhande hari ukundi babiona.
Uwitwa shema Christian agira ati “Byaba byiza bashyizeho udutebe, ahantu ho kwiyakirira ahantu wagura ikawa waganiriraho n' inshuti mwazanye, ibi nabyo bazabishyireho bizaba ari byiza.
Naho Cyubahiro Jean D' amour we ati “Nkaya masaha hari izuba ryinshi rero hakenewe ahantu umuntu yakwicara akugama izuba, cyangwa mu gihe cy'imvura akugama cyangwa nushaka agatobe akabona aho agafata.”
Agace gato kamaze gutunganywa ubu kari kuberamo imurika ry'amafoto akoreshwa mu itangazamakuru.
Plaisir Muzogeye na Cyril Ndegeya ni bamwe mu banyamakuru bakoresha amafoto baje kuyamurika.
Plaisir Muzogeye yagize ati “Dufite amashimwe kuba tuhabonye, umujyi ukabitekereza ni ibintu byiza kubahanzi atari natwe gusa dufotora, kubahanzi bose ahubwo ibi byerekana ko dufite ejo hazaza nkbakora ubumenyi ngiro usibye ibi udusazemo turateganya no kujya tuhakorera namamurika yacu twiteguriye.”
Usibye abamurika ibyo bakora muri aka gace abahakorera ibikorwa by'ubucurizi nabo bemeza ko nihamara gutunganywa bizabafasha mu bucuruzi bwabo.
Muhirwa Marie Solange umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ry'imiturire n'imitunganyirize y'Umujyi wa Kigali, avuga ko gutunganya aha hantu biri mu nyungu yabahakorera ubucuruzi kandi ko imirimo igeze ahashimishije.
Ati “Imirimo igeze kuri 75% duteganya ko mu mpera zuku kwezi kwa Kamena imirimo yose izaba irangiye, twashyizemo ahantu ho kwicara twashyizemo ahabera ibitaramo ndetse nibikinisho byabana, aho hantu hatwikiriye naho twahatekerejeho turi gushyiramo n’amakiyosike ndetse ubu twamaze no gushyiramo internet y'ubuntu.”
Usibye agace kazwi nka Car free zone katageramo imodoka kari mu Mujyi rwagati, Umujyi wa kigali urateganya kandi kuzashyiraho agace nk’aka mu bihe by'impera zicyumweru mu gace ka Remera ahari imihanda y'amabuye.
Umujyi wa Kigali wahisemo ahantu 100 hagiye gushyirwa intebe na internet y'ubuntu
Sep 26, 2021
Soma inkuru
Abayobora Imijyi ikoresha Igifaransa bavuga ko hakemurwa ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika
Jul 19, 2021
Soma inkuru
Abanyeshuri biga kuri AIPER Nyandungu bahangayikishijwe no kuba iryo shuri rigiye gufunga burundu
...
Jun 30, 2021
Soma inkuru
WASAC yatangaje ko kubaka imiyoboro imishya y’amazi muri Kigali bigeze kuri 53%
Jun 22, 2021
Soma inkuru
Abatuye i Nyamirambo barasabwa kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bimaze kuhubakwa
Jun 15, 2021
Soma inkuru
Minisitiri Gatabazi yatashye Imidugudu y’abatishoboye muri Kicukiro
Jun 13, 2021
Soma inkuru