Yanditswe Oct, 04 2019 20:57 PM | 16,646 Views
Mu gihe Umujyi wa Kigali utegereje ko igishushanyo mbonera kivuguruye cyemezwa, abafundi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bakoraniye mu Murwa Mukuru w’u Rwanda basobanurirwa imikoreshereze y’amatafari ya rukarakara byitezwe ko azaba yemewe mu duce tumwe na tumwe tw’Umujyi wa Kigali.
Bizimana Emanuel, atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ni umwe mu baturage bemeza ko amatafari ya rukarakara iyo yabumbwe neza inzu yubakishijwe iramba.
Yagize ati "Iyo uyabumbye neza ukayaha ibyatsi urubaka warangiza inzu ukayikikiza umuferege iyo uwushyizeho ishobora kumara n'imyaka 100 ntacyo iraba iba ikomeye kurusha na bloc ciment iyo inzu uyirinze amazi iyo myaka yayimara rwose utarasana ahubwo batugirira vuba umuntu wese wubaka inzu ziciriritse akubakisha rukarakara kuko ntacyo itwaye.''
Amabwiriza agenga imikoreshereze y’amatafari ya rukarakara avugwa ko yubakishwa mu duce twagenwe na njyanama z’uturere kandi abayubaka bakabanza kubihugurirwa.
Ibi ni byo byatumye abagize sendika y'abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n'ubukorikori, bahurizwa hamwe mu gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa sendika yabo STECOMA, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA).
Umuyobozi ushinzwe amategeko y'imiturire n'imyubakire muri RHA, Muhire Janvier yavuze ku bigenderwaho mu kubakisha amatafari ya rukarakara.
Yagize ati ''Amabwiriza avuga inzu iyo ari yo yose itarengeje metero care 200 ; ikaba itageretse kandi idafite igice cyo munsi y'ubutaka ariko bigendanye n'igishushanyo mbonera ndetse n'igenamigambi ry'uturere n'umujyi hari aho bishobora kwemezwa n'inama njyanama ko amazu yubakishijwe amatafari ya rukarakara atahubakwa.''
Umunyamabanga wa STECOMA, Habyarimana Evariste, yijeje abafatanyabikorwa muri iyi gahunda y'imiturire ko na bo bagiye kunoza imikorere yabo.
Ati ''Umusanzu wacu ugiye kuba uwo guhugura abanyamuryango ku bijyanye n'amategeko arebana n'imyubakire ndetse n'imikoreshereze y'amatafari ya rukarakara ku buryo bayakoresheje atateza ibibazo mu myubakire."
Umuyobozi wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Dr Nsabimana Erneste, avuga ko hari itsinda rigamije kureba ahazemererwa kubakishwa rukarakara mu Mujyi wa Kigali.
Ati ''Hari itsinda ry'abantu bo mu Mujyi wa Kigali bafatanyije n'abo mu turere tuwugize barimo kubitegura bitewe n'igishushanyo cy'Umujyi wa Kigali uko giteye hanagendewe ku kuntu igenamigambi ryawo rimeze n'aho uzagenda wagukira muri uku kwezi aho hantu hazaba hamenyekanye.''
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko mu gihe iki gishushanyo mbonera kitarashyirwa ahagaragara, ntawemerewe kubaka akoresheje amatafari ya rukarakara.
Butare Léonard
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru