AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Umujyanama wihariye w’umunyamabanga mukuru wa Loni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe Sep, 03 2021 17:11 PM | 189,443 Views



Umujyanama wihariye w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yaburiye ibihugu bigicumbikiye abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bigomba kubafata, bagashyikirizwa ubutabera.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, uyu mujyanama wihariye w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu gukumira Jenoside Alice Wairimu Nderitu, yasuye ibice bitandukanye birugize, asobanuriwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uburyo yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n'uko yahagaritswe.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi yagaragaje ko umuryango w'abibumbye utazigera wibagirwa ubugome jenoside yakoranywe.

Yagize ati “Kuri iyi taliki ya 3 Nzeri, jye ubwanjye ndetse nk'uhagarariye Umuryango w'Abibumbye twunamiye izi nzirakarengane n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ntituzigera iteka twibagirwa abayizize, ntituzigera twibagirwa ubu bugome ndengakamere bwakorewe ikiremwamuntu mu Rwanda.’’

Aganira n'abanyamakuru akimara gusura uru rwibutso yaburiye ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Ndagirango mpamagariye ibihugu byose ku isi bifatwa nk'ibinyamuryango bya ONU, niba umwe muri mwe acumbikiye uwakoze Jenoside reka nkwibutse ko bitoroshye no gucumbikira n’umuntu umwe ucyekwa kuba yarishe umuntu umwe, gusa ubwo rero bikaba bigoye cyane kumva ko hari ushobora gucumbikira uwishe ibihumbi n'ibihumbi cyangwa miliyoni y'abantu. Nzakora uko bishoboka ngere kuri buri wese nganira n'ibihugu by'ibinyamuryango bicumbikiye aba bantu kuko bose bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

Mu kiganiro cyihariye yahaye RBA, Alice Wairimu Nderitu ho yagarutse no ku cyifuzo cy'u Rwanda cyo guhabwa amadosiye n'ububiko bw'ibirebana n'imanza zaciriwe mu cyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga muri Arusha-Tanzania.

“Navuga ko iki ari ikiganiro tuzakomeza kugirana n'u Rwanda n'urukiko ubwarwo n'abantu bashinzwe buriya bubiko, ariko ni ikiganiro gifite agaciro kanini cyane ko ubwo bubiko bufitemo ibyemezo by'inkiko, bifitemo impaka, bifitemo n’ukuri ku byabaye muri Jenoside. Gusa uku kuri ni ukuri gukenewe kumenyekana ariko uburyo byakorwa bikoroshywa mu rurimi rwumvikana kuri buri wese rutari ururimi rw'abize gusa cyangwa abanyamategeko ariko buri wese akumva neza ibyabaye. Hanze ntabwo byumvikana neza igihe bisaba kugirango Jenoside ishyirwe mu bikorwa ubwo rero tuzabiganiraho kandi ndemera ko ibyo biganiro ari ngombwa.”

Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu mujyanama yasoje uruzinduko rw’iminsi itandatu yagiriraga mu Rwanda, aho yabonanye n'inzego zitandukanye, ndetse ku wa Kane yagiranye ibiganiro na perezida Paul Kagame.

Mu mpera z'umwaka ushize nibwo umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye António Guterres, yagize  uyu munya Kenya Alice Wairimu Nderitu umujyanama we mu gukumira Jenoside asimbuye kuri uwo mwanya umunya Senegal Adama Dieng.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize