Yanditswe Oct, 03 2017 19:12 PM | 7,746 Views
Ashish Thakkar, umuherwe akaba n’umwe mu bashinze ikigo Atlas
Mara Ltd. Yatangaje ko agiye kurekura ubuyobozi bw’icyo kigo kugirango atange
umwanya w’amavugurura yateguwe n’ubuyobozi bushya bwashyizweho n’umunyamigabane
mushya, ikigo cya Fairfax Africa Holdings Corp. Ubu buyobozi bugizwe n’abantu
bane.
Uku kwegura yagutangarije ku rukuta rwe rwa Twitter aho uyu
muherwe akaba n’umwe mu bashinze ikigo cya Atlas Mara yavuze ko arekuye uwo mwanya
ngo habeho amavugurura mu miyoborere ya Atlas Mara.
Mr. Thakkar afatanyije n’uwa umuyobozi wa banki ya Barclays PLC Bob Diamond bashinze iki kigo cya Atlas Mara kimaze gushinga imizi mu ishoramari mu rwego rw’imari muri Afrika. Hano mu Rwanda Atlas mara yaguze banki y’abaturage ndetse n’ishami ry’ubucuruzi rwa banki y’amajyamambere BRD.
Mu kwezi gushize aba baherwe uko ari babiri bakuye muri Fairfax Africa miliyoni zigera kuri 200 z’amadorali zo kwagura ishoramari mu gihugu cya Nigeria mu kizwi nka Union Bank aho ubu imigabane ya Atlas Mara muri iyo banki yavuye kuri 31% igera kuri 44%.
Uretse gushora imari mu bigo by’imari bitandukanye muri Afrika nka Nigeria, Zimbabwe n’ahandi, mu Rwanda Atlas Mara yari imaze iminsi yigarurira abayobozi bari bakomeye mu zindi banki z’ubucuruzi aho yatwaye uwitwa Sanjiv warukuriye I&M bank ikaba inaherutse guha akazi Maurice Toroitich warumaze iminsi ku buyobozi bwa KCB hano mu Rwanda. Gusa umugabane wa Atlas Mara ku masoko mpuzamahanga warumaze iminsi waratakaje agaciro kuko wavuye ku madorali 10 waguraga ukigera ku isoko ugera ku madorali 2.70.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru