AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuhango wa US EMBASSY mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe Apr, 13 2016 19:02 PM | 2,401 Views



Ambasaderi wa leta zunze ubumwe z'amerika mu  Rwanda Erica J Barks Rugggles avuga ko igihugu cye n'isi byananiwe gutabara abanyarwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi bityo avuga ko biyemeje kurwanya abayipfobya no gukurikirana ba ruharwa bacyihishe hirya no hino ku isi.Ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga abari abakozi ba ambasade ya leta zunze ubu we z'amerika n'imiryango y'abanyamerika iyishamikiyeho.

Kuva mu mwaka wa 2005 ambasade y'amerika mu Rwanda yibuka abari abakozi bayo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'abakoreraga indi miryango iyishamikiyeho. Aba bakozi bahawe icyubahiro ndetse hanacanirwa n'urumuri rw'ikizere.

 Ambasaderi w'amerika mu Rwanda Erica J Barks Rugggles avuga ko ashima umuhate yabonanye abacitse ku icumu kuko ngo bigoye ku munyamerika uza gukorera inaha kubyiyumvisha. 

Aha yongeye ko leta ye yashyizeho amadolari y'amerika miliyoni 5 mu gukurikirana ba ruharwa bakoze jenoside aho kuri ubu hasigaye 8.Kuri ubu abakozi ba ambasade ya leta zunze ubumwe z'amerika mu Rwanda bashyizeho ikigega cyo kurihira abana b'abahoze ari abakozi ba ambasade bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, ubwo ingabo z'umuryango wabibumbye zatereranaga abatutsi bari muri ETO Kicukiro ninabwo abanyamerika babaga mu Rwanda basubijwe iwabo.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage