Yanditswe Aug, 05 2022 19:10 PM | 82,549 Views
Umuganura mu Turere tugize Umujyi wa Kigali wizihijwe bamwe mu bikorera baremera abatishoboye, ubuyobozi bw'Umujyi bushima uruhare rw'abikorera mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije kurengera abatishoboye.
Mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka na Gahanga, abatuye iyi Mirenge ndetse n'inzego z'ubuyobozi baganuye ku byavuye mu mirimo y'amaboko yabo haba mu byo bejeje ndetse n'ibikorerwa muri iyi Mirenge.
Ibi kandi byanajyanye no
kwishyurira abaturage bagera kuri 300 bo mu Murenge wa Gahanga ubwisungane
mu kwivuza, naho mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ndetse no mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, naho abatuye iyi Mirenge yaganuye kubyo
bejeje ndetse abatishoboye bagera kuri 556 bo mu Murenge wa Remera bishyurirwa
ubwisungane mu kwivuza.
Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bishimira kuba baganujwe mu buryo bujyanye n'ibyo buri wese akeneye.
Kwishyurira bamwe mu batishoboye ubwisungane mu kwivuza ndetse n'ibindi bikorwa bigamije iterambere ry'abaturage, byakozwe na bamwe mu bakorera bo mu Mirenge ya Gahanga, Remera na Masaka.
Aba basanga kuganura nyako ari ugusangira n'abaabaturanyi inyungu zavuye mu bikorwa byawe.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho y'abaturage, Urujeni Martine ashima umuco wo kuganuzanya bamwe mu bikorera bamaze gutora akavuga ko ari ikimenyetso cy'ubufatanye.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kandi busaba abawutuye kurushaho gukura amaboko mu mifuka mu rwego rwo gukomeza kuganura uko umwaka utashye.
Mbabazi Dorothy
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru