AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe Jul, 05 2022 18:56 PM | 40,898 Views



Kuri uyu wa Kabiri Umugaba Mukuru w'ingabo za Ghana Vice admiral Seth Amoama uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda yasuye ibice bitandukanye bigaragaza amateka yaranze igihugu , ndetse agirana ibiganiro byihariye n'Ymugaba Ukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Mu masaha y'igitondo Umugaba mukuru w'ingabo za Ghana Vice admiral Seth Amoama yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n'ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho yasobanuriwe byimbitse inzira y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Mu butumwa yatanze nyuma yo gusura uru  urwibutso yagize ati "Nagize amahirwe yo gusura urwibutso rwa Genocide rwa Kigali nk' uhagarariye ingabo z'igihugu cya Ghana. Rwari uruzinduko rudasanzwe rw'umwihariko, buri wese yakwibaza ukuntu abantu bose bishwe muri jenoside harimo n'abana ariko imiryango mpuzamahanga ikabireberera ntigire icyo ikora. Isomo rikomeye twakwigira kuri ibi nuko ibi bintu bidakwiriye kongera kubaho aho ari ho hose ku isi.  

Yunzemo ati "Turashima Imana ku bw'impinduka zidasanzwe zigaragara uyu munsi muri iki gihugu. Imana ihe umugisha u Rwanda ndetse irukomeze."

Mu masaha y'igicamunsi umugaba mukuru w'ingabo za Ghana vice admiral Seth Amoama, yakiriwe na mugenzi we umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura, aho yasobanuriwe  imikorere y'igisirikare cy'u Rwanda. 

Umuhuzabikorwa mu rwego rw’umutekano mu gihuhu cya Ghana Jenerali Majoro wavuye ku rugerero

(The national security coordinator of Ghana major general Retired )Francis Adu Amanfo, yavuze ko uruzinduko rwabo rwari rukubiyemo guherekeza abasirikare b'igihugu cya Ghana bagaragaje ubutwari budasanzwe mu 1994 ndetse avuga ko uru ruzinduko ari urwo gushimangira umubano w'ibihugu byombi. 

Ati "Uyu munsi twasuye umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda n'abo ayoboye, kugira ngo tuganire byimbitse ibijyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare. Mu biganiro twagiranye byibanze ku gushimangira umubano mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi. Murabizi ko muri ibi bihe bihindagurika ntabwo wakora wenyine uba ukeneye abo mufatanya, ni yo mpamvu twahisemo abavandimwe bacu b'u Rwanda nk'abafatanyabikorwa beza ndetse ni na yo mpamvu turi hano kugira ngo turusheho gukomeza umubano mwiza twatangiye hashize igihe. 

Biteganyijwe ko Umugaba mukuru w'ingabo za Ghana n'itsinda ayoboye bazamara iminsi 7 mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira