Yanditswe Feb, 01 2021 09:50 AM | 15,672 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije Abanyarwanda bose Umunsi mwiza w'Intwari z'Igihugu avuga ko umuco w'ubutwari ugomba kuba uruhererekane.
Mu butumwa yanyujije ku rubaga rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati "Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw'ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z'ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato."
Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID19 cyerekanye ko Abanyarwanda bashoboye ibikorwa by'ubutwari, abasaba gukomeza kwirinda iki cyorezo.
Yagize ati "Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z'ubuzima bari ku isonga, n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we."
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru