Yanditswe Apr, 01 2019 14:43 PM | 7,601 Views
Umuyobozi w'Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia umucamanza Carmel Agius, wimyaka 74 ukomoka mu gihugu cya Malta, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi anunamira abasaga 250,000 bahashyinguwe; kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2019.
Uretse gusura Urwibutso, Agius muri gahunda yari afite harimo kugirana inama n'inzego z'ubutabera zirimo
Minisiteri y'Ubutabera, Ubugenzacyaha ndetse n'Urukiko rw'Ikirenga.
Muri uru ruzinduko rwe biteganyijwe ko azanifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mucamanza Carmel Agius yatangiye imirimo ye yo kuyobora uru rwego tariki 19 Mutarama 2019 asimbuye kuri uwo mwanya umucamanza Theodor Meron wimyaka 88 w'umunyamerica wayoboye uru rwego guhera muri 2012. Uwo mucamanza yaranzwe n'imikorere yo kugira abere bamwe mubahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse no kugabanyiriza bamwe muribo bafatwa nka baruharwa mugutegura no gushyira mubikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Uyu mucamanza akimara gusura uru rwibutso yavuze ko ababajwe cyane n'ibyo yabonye nubwo yajyaga abyumva gusa yemeza ko akazi gakomeye kamutegereje ari ukunoza umubano w'u Rwanda n'uru rwego ndetse no gukurikirana abagize uruhare murj Jenoside bakidegembya mu bihugu binyuranye.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru