AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Umubare w'abicwa na SIDA ku isi wagabanutseho 1/3 kuva muri 2010

Yanditswe Jul, 18 2019 12:22 PM | 10,869 Views



Bamwe mu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA bavuga ko gufata imiti neza byatumye bagira ubuzima bwiza n' imbaraga zituma bashobora gukora ibibateza imbere.

Raporo nshya y' Ishami ry' Umuryango w' Abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA  igaragaza ko ku isi, umubare  w'abantu bahitanwa na Virus itera SIDA wagabanutseho 1/3 cyose kuva muri 2010 ahanini bitewe no gufata neza imiti igabanya ubukana bwa VIH.

Kuva mu mwaka wa  2003 u Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangiye gutanga ku buntu imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA.

Kuva muri 2017, uwo bigaragaye ko afite iyi Virus ahita atangizwa imiti  hatitawe ku basirikari umubiri we ufite.

Bamwe mu bamaze imyaka isaga 20 bamenye ko banduye VIH bavuga ko  mbere nta cyizere cyo kubaho bari bafite kuko nta n' imiti igabanya ubakana icyo gihe yari ihari.

Muneza Sylvie, umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko gufata imiti byamufashishe cyane, aho yongera kugira icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati “ Namenye ko mfite Virus itera SIDA mu  1997, icyo gihe kumva SIDA rwari urupfu,nta muti nta rukingo, bakubwiraga ko ufite sida ukumva wakwiyahura, nari naraheze mu buriri, mpima ibiro 20, ubuzima bwarahagaze, abantu bahoraga biteguye ko mpfa kuko nta buzima nari mfite.”

Ntakirutimana Alexandre, umuturage wo mu Karere ka Nyamagabe avuga ko akimenya ko yanduye yihebye bikomeye agira ubwoba ko agiye gupfa.

Ati “Maze kumenya ko nanduye, nagize kwiheba, numva ko mpfuye numva ko ubuzima burangiye, nkumva  ncitse intege, sinshaka kurya no gukora. Banyitaga nyakwigendera, abandi bakavuga ko nakandagiye umusumari, narahitaga abantu bakaryana inzara.”

Bitewe no gufata imiti neza, bamwe mu bafite Virus itera SIDA mu Rwanda banibumbiye mu rugaga rwabo RRP+ kuri ubu rubarizwamo abasaga ibihumbi 130 bavuga ko icyizere cyo kubaho cyagarutse, bakaba bashishikariza n' abadafata imiti gutinyuka  bakayifata.

Nyiraneza Peace, umuturage  wo mu Karere ka Gatsibo yagize ati “Jye nabaga ndyamye hasi nararembye, aho ntangiriye gufata imiti, naratangiye ndabyibuha, ngira ibiro byinshi, ntabwo nongeye kurwaragurika no guhora mu bitaro.  Kuri ubu mfata imiti, mfite ubuzima bwiza jye n' umwana wanjye. Mbwira abantu  ko gufata imiti nabi , umuntu aba ahombya igihugu n' umuryango we.”

Muneza Sylvie, utuye mu Karere ka  Nyarugenge avuga ko batarabona imiti igabanya ubukana nta mbaraga yagiraga.

Ati “Nta mbaraga twari dufite zo kugira ngo twikorere, tukimara gufata imiti, twagize imbaraga twumva ko tutagomba gutegereza  leta ngo iduhe imi ti n' ibyo kurya. twatangiye gukura amaboko mu mufuka, turakora kdi twiteza imbere, tukaniyishyurira mituweli.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+ Sage Semafara, avuga  ko nyuma yo kugarura imbaraga babikesha kubona imiti, abafite Virusi itera SIDA kuri ubu bibumbiye mu makoperative asaga 300 n' amashyirahamwe asaga 400 n' imiryango yigenga 11.

Yagize ati “Mbere bumvaga ko kuba bafite virusi itera SIDA ari ugupfa, ubu siko bikimeze, umuntu ufite VIH ashobora gufasha umuryango we biciye mu makoperative, agafatanya n'abandi mu guteza imbere imiryango yabo.”

Koperative  60 muri izo mu mwaka w' ingengo y' imari 2018 2019 Leta y' u Rwanda yabageneye asaga miliyoni 150 azabunganira mu bikorwa bakora.


Raporo nshya y'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida '' UNAIDS'', igaragaza ko ku isi umubare w' abahitanwa na Virus itera SIDA wagabanutseho 1/3 kuva muri 2010. Nko muri 2017 Virusi itera sida  yahitanye abagera ku bihumbi 800 mu gihe muri 2014 yari yavukije ubuzima abarenga miliyoni n'ibihumbi 400.

Dr Mazarati, ukuriye servisi z' ubuzima mu kigo cy' igihugu gishinzwe ubuzima RBC   avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kwirinda Virusi itera SIDA ndetse no kwita ku bayifite. 3% by' Abanyarwanda nibo bafite Virus itera SIDA gusa ngo nta kwirara  .

Yagize ati “Iyo babashije gufata imiti, bapfa batinze, igikuru ni ugukomeza ubukangurambaga kugirango ubwandu bushya bube bukeya, niho igihugu kiba gihagaze neza. Kuva muri 2010, 2015 ndetse no muri 2018 twabonye ko ubwandu bwa VIH bukiri kuri 3%, aho tugiye gushira ingufu  ni ukubuza ubwandu bwaturuka ku mubyeyi bujya ku mwana bukagera kuri zeru. Ikindi ni ugukora ku buryo igihe ikigega cya Global Fund kizaba kitakiduha imiti, tuzabona imiti ihabwa abanyarwanda bityo ubwandu bwa VIH mu maraso bukagabanuka.”

Mu Rwanda impfu zituruka kuri SIDA  buri mwaka zingana  na 2997, zikaba zaragabanutse ku kigero cya 82% mu myaka 10 ishize.

Ubwandu bushya bwa VIH ku mwaka bungana n’ 5000, bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka 5 ishize.

Ku isi, abanduye VIH mu mwaka wa 2018 banganaga na miliyoni 1 n' ibihumbi 700 bakaba baragabanutseho 16% ugereranije no mu mwaka wa 2010.



Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira