Yanditswe Jul, 01 2021 15:39 PM | 43,504 Views
Bamwe mu bafite
resitora mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko kuri uyu munsi wa mbere w'ishyirwa mu bikorwa
ry'amabwiriza leta yashyizeho yo
kurwanya icyorezo cya COVID-19, umubare w'abaguzi babo wagabanutse
cyane.
Abakora serivisi yo guhuza abo ba nyiri resitora n'abakiriya babo hifashishijwe ikoranabuhanga, bo bavuga ko imibare yababagana irimo kuzamuka.
Kuri uyu wa Kane resitora zikorera muri uyu Mujyi wa Kigali, wabonaga intebe ubusanzwe zifashishwaga n'abaguzi kwicaraho zari zigerekeranye ahabugenewe kwicara nta bantu bahari.
Gusa abaguzi bake bagaragaye bari bahagaze bagahabwa ibyo bifuza bipfunyitse bagahita bagenda.
Umukozi muri Resitora CARNIVORE, Kayitaba Dride avuga ko kuri uyu munsi wa mbere wo kubahiriza aya mabwiriza bitari biboroheye.
Yagize ati “Ku munsi wa mbere byatugoye ntabwo byoroshye kubyakira kubera ko niba abantu bazaga bakicara bakarira hano, ariko bikaba byagiye bihinduka bitewe n'impinduka z'icyorezo kiriho mwese muzi kandi tugomba kwirinda, ubu kubyakira biragoranye kubera ko hari abakiriya bamwe na bamwe batarimo kuza, bake bakaza bagafata ibyo bashoboye bakagenda.”
Kurundi ruhande ariko abatanga serivisi zo guhuza abaguzi n'abagurisha amafunguro bayabagezaho mu ngo zabo, bemeza ko umubare w'ababagana urimo kuzamuka cyane.
Gusa ngo ibyo gupfunyikamo nabyo ntibiraba ikibazo cyane.
Murenzi Helve uyobora Kompanyi POZO yagize ati “Nk’ubu dufite ibikapu byabugenewe bibika ubushyuhe uko buri, ariko ibikonje biguma bikonje uko bije ari n'ibishyushye biguma bimeze uko byasabwe.”
Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda, Beata Habyarimana asaba abacuruzi bakora ibyo gupfunyika, ko iki ari igihe cyo kumenyekanisha ibicuruzwa byabo.
Yagize ati “Abo twemereye gukora mu buryo bw'igice harimo nka za resitora turavuga duti, nibakomeze bakore ariko ntihagire umuntu uhicara cyangwa se ahafatire amafunguro cyangwa se ibyo ashaka kunywa bitewe n’uko iyo uri muri resitora niho hantu udashobora kwambara agapfukamunwa.”
“Uwo ariwe wese abifate yiyakire cyangwa se afate amafunguro ye ahantu yumva hamubereye ndetse nkaba nanaboneraho kubwira abacuruzi bakora ibijyanye no gupfunyika, nibagaragaze ibicuruzwa byabo kugirango izo resitora zibikeneye zibashe kubibona ku buryo butagoranye bityo ufite icyo ashaka muri resitora abone uko agipfunyika akijyane ajye kugikoresha aho ashaka.”
Iyi mikorere yaza resitora yo gutanga serivisi kubatahana ibyo bakeneye ireba n’izindi resitora ziri mu Mujyi wa Kigali, no mu turere Umunani aritwo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.
Bosco Kwizera
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru