AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Igisobanuro cy'ukuvanwa mu nshingano kw'abayobozi mu mboni z'Umushakashatsi Dr Ndushabandi

Yanditswe May, 28 2020 07:10 AM | 43,490 Views



Impuguke mu miyoborere na politiki zisanga igihe kigeze ngo kubazwa inshingano no gushyira imbere inyungu rusange bibe umurage ku babyiruka. Ibi barabitangaza mu gihe nyuma y’amezi 3 habaye  umwiherero wa 17 w’abayobozi,hakomeje kugaragara ikurwa mu  nshingano ry’abayobozi batandukanye.

Mu mwiherero wa 17 w'abayobozi bakuru b'igihugu wabereye mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahishuye ko mu nzego zinyuranye hagiye kuba impinduka mu buyobozi bwazo ndetse anasaba abaziyobora kwikubita agashyi.

Yagize ati “Kuvuga mbabwira ntya biramfasha, ndinigura ariko more is coming, ndaza kwinigura mu bikorwa, karaza kubabaho rwose, kandi ndagira ngo bizabe nababwiye, nabararitse. Ariko muri uko kubararika, ndanabasaba ndabinginze, ndabasabye, mayors, abayobozi b’ibigo, abayobozi ba ministeri, abayobozi b’inzego ndabasabye, ndabinginze ngo dukore neza, ibyo tuzi neza, ibyo tuzi bifite inyungu kuri twe twese, ndabibasabye.”

Nyuma y'igihe kitageze no ku byumweru 2 atangaje ibi, Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma maze tariki ya 26 Gashyantare 2020, ashyiraho abaminisitiri 5 bashya n'abanyamabanga ba Leta 4 bashya n'undi umwe washyizwe kuri uwo mwanya avuye ku wa minisitiri. 

Tariki ya 9 Werurwe kandi umukuru w'igihugu yongeye gukora andi mavugurura, maze Dr. Ngabiteinze Jean Chrisostome wari umudepite agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Madame Bakuramutsa Feza Urujeni agirwa umuyobozi w'ibiro by'umukuru w'igihugu asimbuye Madame Inès Mpambara wari wagizwe Minisitiri mu Biro bya minisitiri w'Intebe ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri.

Izi mpinduka mu buyobozi bwa zimwe mu nzego nkuru z'igihugu ryakurikiwe n'ihagarikwa ku mirimo ry'uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe ndetse n'uwari Minisitiri w'Umutekano Gen. Patrick Nyamvumba, abayobozi bombi bahagaritswe ku mirimo yabo mu kwezi gushize kwa Kane.

Ni mu gihe kandi mu minsi mike ishize uwari guverineri w'intara y'Amajyepfo Emmanuel Gasana n'uwari guverineri w'intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV bombi bahagaritswe ku mirimo yabo.

 Dr. Eric Ndushabandi, impuguke muri politiki n'imiyoborere, avuga ko impinduka nk'izi zishimangira ihame ryo kubaza inshingano buri wese.

Ati “Kenshi umuntu ahita abona generation y'abayobozi bari mu myaka imwe. Icyo mvuga ni umuntu ushobora kuba yarabohoye igihugu cyangwa akagira uruhare rukomeye muri iyo nzira ariko nyuma y'intsinzi ukibagirwa ko ari intsinzi urekurira abaturage bakaba ari bo batsinda noneho. Uba ugira ngo igihugu hari ibyo kikugomba wowe nk'umuntu ku giti cyawe ndetse bikagera n'aho wakwiha ku byo wari ushinzwe bya rubanda. Kenshi iyo udafite ubuyobozi bureba, bukurikirana ushobora kwibagirwa ukirara ukagira ngo ba bandi bari muri ya generation ukagira ngo baracyafite ya ntumbero ushaka gushyira imbere. Bifata imbaraga nyinshi rero.”

Bitandukanye na mbere aho benshi mu bayobozi beguraga ku mpamvu zabo bwite, ubu benshi muri bo bahagaritswe ku mirimo yabo kubera guteshuka ku murongo wa politiki n’imiyoborere y’igihugu, abandi bahagarikwa kubera gukorwaho iperereza ngo hamenyekane ukuri ku makosa cyangwa ibyaha bakekwaho.

Kuri Dr. Ndushabandi, ngo ibi na byo bishimangira ihame ryo gukorera mu mucyo mu miyoborere y'u Rwanda.

Ati “Bigaragara ko uba wahaye agaciro cyane abo washyiriyeho ubuyobozi ndetse n'abo uyobora. Muri iki kinyejana rero cy'imbuga nkoranyambaga uba uhagaritse speculations nyinshi cyangwa amagambo menshi y'ibisobanuro. Noneho wajya kureba no muri profile ya ba bantu wabajije inshingano ugasanga zitaruzuye neza ugasanga ari inzego zitandukanye n'abantu bafite background zitandukanye. Biba bivuga ko icyemezo cyabaye objective cyangwa cyashingiwe ku bintu bifatika ndetse witeguye no kubisobanura imbere y'abaturage ndetse byajya no mu bucamanza cyangwa igihe iperereza rikorwa ukaba uvuga ngo mbifitiye gihamya ko koko umuntu yateshutse ku nshingano ze.”

Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu w’uyu mwaka wabaga ku nshuro ya 17, wari ufite umwihariko wo kwitabirwa n'umubare munini w'urubyiruko ugereranyije n'indi yawubanjirije. Kuri Rwibutso Judith ndetse na Hategekimana Jean Baptiste, ngo impinduka zawukurikiye zikubiyemo andi masomo ku babyiruka.

Mu bihe no mu buryo butandukanye Perezida Paul Kagame ntiyahwemye gusaba abayobozi mu nzego zose kwirinda icyo yise imico mibi ituma batuzuza inshingano uko bikwiye, ibintu yongeye gushimangira mu mwiherero w'abayobozi wabaye hagati y'itariki 16 na 19 Gashyantare uyu mwaka.

Izi mpinduka zibaye mu gihe u Rwanda ruri mu mwaka wa mbere w'icyerekezo 2050 nyuma yo kugera ku musozo w'icyerekezo 2020, ndetse hakaba habura imyaka 4 ngo gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 nayo igere ku musozo.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage