AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uku kwezi kurarangira intara zose zifite laboratwari zipima COVID19

Yanditswe Jul, 10 2020 11:54 AM | 92,817 Views



Mu gihe Minisiteri y’ubuzima ivuga kwirinda koronavirusi bigomba kujyana n’ubuzima busanzwe,Leta yiyemeje ko uku kwezi kwa karindwi kuzarangira muri buri ntara n'umujyi wa Kigali hari byibura laboratwari imwe ipima coronavirus ndetse ibigo byakirirwamo abarwayi b'icyo cyorezo bikaba nabyo bikomeje kongerwa hose mu gihugu. 

Ni mu masaha yo ku manywa, turi mu mujyi wa Kigali. Tugeze ku musigiti wo mu Mujyi rwa gati. Umwe mu bo tuhasanze aradutembereza atwereka ibimaze gukorwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19 mu gihe amadini n'amatorero yaba yongeye gukomorerwa.

Twinjiye mu musigi imbere, usanzwe wakira ababarirwa muri 360. Cyakora hamwe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19, uyu musigiti ntiwarenza abantu 60, nkuko Sheikh MASHAKA Ally ushinzwe ivugabutumwa n'imigenzo y'idini kuri uyu musigiti abisobanura.

Nyuma yo kuva kuri uyu musigiti twerekeje ku rusengero rw'itorero rya ADEPR, paroisse Nyarugenge. Na ho dusanze imyiteguro ari yose, ku ntebe hari ibimenyetso byerekana aho abantu bicara kugira ngo bubahirize intera ikenewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19. Ibikorwaremezo by'isuku na byo byamaze gutegurwa ndetse umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephraim akemeza ko imyiteguro dusanze hano ari nayo iri ku nsengero z'iri torero hirya no hino mu gihugu. Gusa ngo hari impinduka zizaba ku ngengabihe isanzwe y'amateraniro.

N'ubwo nta munsi uratangazwa amadini n'amatorero bizafunguriraho, amabwiriza ya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu agaragaza ibyo agomba kubahiriza kugirango yongere gukomorerwa yahaye icyizere abanyamadini n'abayoboke bayo nabo bemeza ko biteguye kuyubahiriza batazuyaje.

Cyakora ibi biraba mu gihe imibare y'abanduye COVID19 imaze kwikuba inshuro 4 nyuma y'ukwezi kumwe hasubukuwe urujya n'uruza hagati y'intara n'umujyi wa Kigali, bityo gukomorera insengero nabyo bikaba biri mu biteye impungenge bamwe ko bishobora gutuma imibare y'abarwayi bashya ikomeza gutumbagira. 

Cyakora umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima Dr. Sabin NSANZIMA we akemeza ko inzego z'ubuzima ziteguye gupima no kwita ku barwayi mu gihe bakwiyongera.

Ati "Uyu munsi dufite laboratwari 6 zipima COVID: 3 ziri mu ntara y'Iburasirazuba i Nyagatare, Rwamagana na Kirehe. Imwe nyine ni laboratwari nkuru y'igihugu izindi 2 ni nshya zivutse vuba: Laboratwari ya Rusizi mu bitaro bya Gihundwe na laboratwari ya Gisenyi mu bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu. Turifuza ko buri ntara igira ubwo bushobozi byibura, ubu rero harabura intara 2 n'intara y'Amajyepfo, bidushobokeye uku kwezi kwa 7 nazo zaba zifite ubushobozi bwo kwipimira COVID. Kuvura ubushobozi nabwo buriyongera cyane ndetse nubwo tutaragira abarwayi barembye basaba kubavura hahandi tubashyira no ku mamashini ariko birashoboka, byose turabyiteguye. Ubu twashyizeho gahunda yo kugira ubushobozi bwo kuvura muri buri ntara, buri ntara cyangwa buri gace runaka kakaba gafite ahantu kavurira abarwayi ahubwo abaganga bakaba ari bo bajyayo igihe bikenewe."

Mu bindi bishobora kuzamura imibare y'abarwayi bashya kandi, harimo ingendo z'indege zizasubukurwa kuva tariki ya mbere y'ukwezi gutaha kwa Kanama, gusa minisitiri w'ubuzima Dr. Daniel NGAMIJE akavuga ko kwirinda iki cyorezo bikwiye kujyana no gukomeza ubuzima busanzwe.

Ati "Tugomba kuzirikana ko iyi ndwara itazashira vuba, ntabwo tuzafungura ikirere ari uko nta murwayi n'umwe wongeye kugaragara ku butaka bw'u Rwanda, ntabwo bishoboka! Ari nacyo gituma turafungura ariko dufata ingamba kugirango ibintu bitaturenga. Hari ingamba zafashwe kugirango ugiye gufata urugendo aza mu Rwanda agomba kubahiriza: Icya 1 agomba kwisuzumisha mu masaha 72 COVID mu gihugu arimo ndetse icyo gisubizo yabonye dufite aho azajya acyohereza kugirango tumenye ngo umuntu ugiye kuza nta burwayi afite. Icya 2 ni uko mu gihe ageze inaha ngaha tuzajya tumumarana amasaha 24 kugirango tumusuzume tumuhe igisubizo twemeze ko uwo muntu koko nta burwayi afite, niba nta burwayi afite akomeze urugendo rwe ariko tunamuhe amabwiriza yandi y'ukuntu agomba gukomeza kwirinda."

Kugeza ubu u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu by'intangarugero ku Isi mu guhangana n'icyorezo cya COVID19, ibi bikaba byaratumye ruza ku rutonde rw'ibihugu 4 bya Afrika abaturage babyo bemerewe kwinjira ku mugabane w'u Burayi.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage