AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Uko urumogi rwifashishwa mu buvuzi n’ubushakashatsi ruzajya ruhingwa

Yanditswe Jun, 28 2021 20:58 PM | 129,681 Views



Kuri uyu wa Mbere, mu Igazeti ya Leta hasohotse iteka rya Minisitiri rigena ibyo abashoramari bagomba kuba bujuje kugira ngo bemererwa guhinga urumogi rwakwifashishwa mu buvuzi cyangwa mu bushakashatsi. Rinagaragaza uburyo ahazajya hahingwa urumogi hazajya hacungirwa umutekano.

Iri teka rivuga ko ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi bikorerwa mu bigo byigenga cyangwa ibigo bya Leta byabiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha kandi bigakorerwa aho ibyo bigo bikorera cyangwa ahandi hantu hemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Umuntu wemererwa gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.

Itangwa ry'impushya

Kugira ngo umuntu yemererwe gukora ibi bikorwa bisaba ko aba afite uruhushya. Inzego zibishinzwe zizajya zitanga  uruhushya rwo guhinga; icyemezo cyo gutumiza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa; icyemezo cyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa; uruhushya rwo gutunganya urumogi n'ibikomoka ku rumogi.

Hari kandi icyemezo cyo gutumiza mu mahanga urumogi n'ibikomoka ku rumogi; icyemezo cyo kohereza mu mahanga urumogi n'ibikomoka ku rumogi;  icyemezo cyo kwandikisha urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe n’uruhushya rw’ubushakashatsi.

Uruhushya rwo guhinga rukubiyemo ibikorwa byo gukora uturemangingo ndangasano; gushyiraho pepiniyeri; guhinga;  gusarura ndetse n’ibikorwa bya nyuma yo gusarura.

Ufite uruhushya rwo guhinga ni we gusa wemerewe gusaba icyemezo cyo gutumiza mu mahanga cyangwa icyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice biterwa by’urumogi.

Iteka rya Minisitiri rinavuga ko umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice biterwa by’urumogi abisabira uruhushya mu rwego rubifitiye ububasha igihe cyose agiye kubitumiza cyangwa kubyohereza mu mahanga.

Uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi runakubiyemo gukora ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere birenze ibyo gutunganya uturemangingo ndangasano.

Uwahawe uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibirukomokaho yandikisha buri bwoko bw’urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe neza mu rwego rubifitiye ububasha, akabiherwa icyemezo.

Umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi abisabira icyemezo mu rwego rubifitiye ububasha igihe cyose agiye kubitumiza cyangwa kubyohereza mu mahanga.

Umuntu ushaka gukora ubushakashatsi ku rumogi n’ibikomoka ku rumogi, abisabira uruhushya urwego rubifitiye ububasha.

Uruhushya ruteganywa muri iri teka rumara igihe cy’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa.

Urumogi n’ibikomoka ku rumogi mu buvuzi bikoreshwa gusa igihe byanditswe n’umuganga w’inzobere.

Ingamba zíbanze zirebana n’umutekano

Ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze. Gahunda y’umutekano igaragaza nibura ko ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi azita kuri izi ngamba zo gushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri; kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro; gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru; amatara y’umutekano; kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano.

Hari kandi iminara yifashishwa mu gucunga umutekano; uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe; icyumba cyo kugenzura itumanaho;  ibimenyetso bimyasa; gukoresha uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka harimo abakozi b’ikigo n’abandi bantu babiherewe uburenganzira, mu gihe cyo kwinjira no gusohoka mu kigo; kuba abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe; gucunga imfunguzo n’ingufuri.

Iri teka risobanura ko Polisi y’u Rwanda ishobora gushyiraho izindi ngamba ziyongera.

Polisi y’u Rwanda ni yo izajya igenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa rya gahunda y’umutekano.

Umutekano w’ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi ucungwa mu buryo buhujwe bugizwe n’ibice bitatu (3) ari byo igice cy’imbere, icyo hagati n’icy’inyuma.

Umutekano w’igice cy’imbere ushinzwe uwahawe uruhushya n’isosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ibifitiye uruhushya akoresha. Umutekano w’igice cyo hagati n’uw’igice cy’inyuma ushinzwe Polisi y’u Rwanda.

Ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, sosiyete itanga serivisi z’umutekano, Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, inzego za Leta zishinzwe gutanga impushya n’ibyemezo n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bakurikirana ko ibisabwa mu rwego rw’umutekano byubahirizwa, bagahanahana amakuru kandi bagafatanya hagamijwe gucunga umutekano.

Iri teka rya Minisitiri rinateganya ibihano bizajya bihabwa uwahawe uruhushya utazajya yubahiriza ibiteganywa n’iteka, aho harimo amande ndetse no kuba yanakwamburwa uruhushya.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira