Yanditswe Dec, 20 2021 20:30 PM | 91,061 Views
Ku munsi wa mbere hatangira
gukurikizwa ingamba zivuguriye zo kwirinda Covid-19, abakora mu rwego rwo
gutwara abantu ku buryo bwa rusange no mu tubari, bavuze ko bakajije ingamba
cyane cyane basaba ababagana icyerekana ko bikingije iki cyorezo.
Muri gare zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, abagenzi bari benshi cyane harimo abavuye n'abajya mu zindi ntara.
Mu ngamba nshya zo gukumira Covid19, abatwara imodoka rusange zitwara
abagenzi bajya n'abava mu Mujyi wa Kigali, basabwe gutwara gusa abagenzi
bikingije.
Abakora mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu bavuze ko barimo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro aho uje gutega asabwa icyangombwa cyerekana ko yikingije.
Ndatimana Revelien ukora muri Stella Express yagize ati "Amabwiriza adusaba ko dutwara uwikingije, rero mbere yo kumuha itike turabanza tukamusaba kutwereka ko yikingije."
Mukamvunyi Helene wo muri Volcano we yagize ati "Iyo dusanze atarikingije tumwereka aho bakingira hano muri gare, hanyuma akabanza akikingiza."
Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA rushishikariza abakora muri uru rwego rwo gutwara abantu gufata iya mbere bakarinda abakiriya babo iki cyorezo.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko izi ngamba nshya zafashwe mu rwego rwo kurushaho guhangana n'ubwiyongere bw'iki cyorezo.
"Muri Kigali ubu turimo kubara 46 ku bantu ibihumbi 100 bagaragaweho iki cyorezo mu gihe kitarenze iminsi 10, izi ni ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza rero ntabwo ibi twabireka ngo bikomeze kuko amaherezo ni uko tuzajya tubona indembe nyinshi bigere aho tutabasha kubitaho neza, kubera ko bizaba byarenze ubushobozi bwacu, ntabwo tuzategereza uwo munsi rero."
Inzego z'ubuzima zivuga ko ibyemezo guverinoma y'u Rwanda ifata n'ingamba zikavugururwa, byose bigamije kurengera ubuzima bw'abanyarwanda.
Fiston Felix Habineza
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
1 hour
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru