Minagri yavuze uburyo ubuhinzi bwafashije igihugu muri iki gihe cya Covid-19

AGEZWEHO

  • Kuri uyu wa mbere hategerejwe isomwa ry’umwanzuro ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina – Soma inkuru...
  • RAB yatangaje ko indwara ya muryamo yagaragaye mu ngurube zo mu Rwanda – Soma inkuru...

Minagri yavuze uburyo ubuhinzi bwafashije igihugu muri iki gihe cya Covid-19

Yanditswe Jul, 22 2021 07:48 AM | 48,858 Views



Abakora ibikorwa by'ubuhinzi hirya no hino mu gihugu, batangaje ko  barishimira ko leta yashyizeho ingamba zituma umusaruro wabo ugera ku bawukeneye muri ibi bihe igihugu gihanganye na covid-19.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yo ishishikariza abahinzi kutadohoka mu kazi bakora, ariko birinda iki cyorezo, inagaragaza ko uru rwego rukomeje gutanga umusanzu ukomeye muri iki gihe.

Mu gishanga cya Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, niho koperative Abadatezuka ba Kamonyi ikorera ibikorwa by'ubuhinzi ku buso bwa hegitari 30.

Kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza mu kwezi kwa 12 buri mwaka,  abahinga muri iki gishanga bahora mu mirimo itandukanye nta kuruhuka kubaho, ahasaruwe ibigori ubu hari imboga z'ubwoko butandukanye cyane intoryi.

Kabasinga Jeanne uhahinga agira ati “Dukorana umurava ku gihembwe cy'ibigori bikagenda neza, tugakorana umurava ku gihembwe cyo guhinga imboga bikagenda neza urabona nubwo ndi umukecuru ndi umukecuru ukeye mfite imyaka 67.”

Tuyishire Odethe we ati “Ubuhinzi mbuha agaciro kuko navutse ndi umuhinzi kugeza ubu, iterambere ndaribona kubera ubuhinzi.”

Iyo ibintu bimeze neza umuturage ashobora kubona ibihumbi 10 ku biro 50 by'intoryi, ariko ubu barimo kugurisha intoryi ku mafaranga ibihumbi 7 ku biro 50. Ni mu gihe iyo umuturage ahinze neza ibigori kuri are 5 abona ibihumbi 400 yahinga intoryi akabona ibihumbi 300 mu gihembwe.

Nubwo bashishikaye mu mirimo y'ubuhinzi niko bagerageza no kwirinda icyorezo cya covid-19, mu baturage basaga 400 bahinga muri iki gishanga cya Gacurabwenge ntawuragaragarwaho Covid19.

Kuva covid-19 yagera mu Rwanda umusaruro w'ubuhinzi ntiwigeze uhungabana ahubwo wariyongereye, bitewe n'uko umuhinzi atigeze ashyira isuka hasi.

Ibi binagaragarira mu mibare y’ikigo cy’ibarurishamibare aho mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2021, ubuhinzi bwazamutse ku kigero cya 7% ndetse bugira uruhare ku musaruro mbumbe w’igihugu rungana na 27% .

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr.Mukeshimana Geraldine asaba abahinzi kudacogora ku murimo bakora arinako birinda covid-19.

Ati “Abahinzi bagaragaje gukora neza muri uyu mwaka n'uwawubanjirije wa covid-19, babasha kubona ibibatunga ndetse nibitunga igihugu, turabashishikariza gukomeza kugira ubwo bwirinzi arina ko bongera umusaruro, ntabwo twahangana na Covid19 ngo tunahangane n'icyorezo cyo kubura ibiryo, turabasaba ko bakomeza ubwirinzi kandi birinze neza ntaho bahurira n’iki cyorezo.”

Abahinzi bashishikarizwa kwitabira igikorwa cyo kwiyandikisha muri gahunda ya smart nkunganire, kuko bifasha mu igenamigambi rijyanye no kumenya ifumbire n'imbuto bikenewe mu baturage.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abahinzi b’umuceri mu Majyepfo barataka kubura isoko

Imihindagurikire y’ikirere yagaragajwe nk’ikibazo kibangamiye kwihaz

Muri Nyagatare haravugwa ikibazo cy’umubare muto cyane w’abahinzi ba

Impuguke mu by’ubuhinzi zasabye ko hashakwa uko umusaruro uboneka utabura

MINAGRI yatangiye gukusanya ibitekerezo by'abahinzi n'aborozi izajyana

Nyamagabe: Ingano zirimo kubapfira ubusa! Uruganda rwazo ntirugikora