Yanditswe Dec, 05 2021 10:33 AM | 75,380 Views
Impuguke mu mateka y’ u Rwanda zemeza ko
kuba u Rwanda rwarabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu
rukaba runafasha ibindi bihugu bya Afurika, bifitanye isano n’umuco
w’ubudatsimburwa waranze abanyarwanda kuva kera.
Ku musozi wa Kigali ni hamwe mu hakigaragara ibimenyetso karemano byarangaga ubwami, ibyo birimo ibigabiro bivugwa ko ari iby’ umwami Kigeli wa IV Rwabugiri wategetse u Rwanda mu kinyejana cya 19.
Abahanga mu mateka kandi bemeza ko kuri uyu musozi ari ho
hatangiriye umurwa wa Kigali, washinzwe n’ umwami Cyilima Rugwe mu kinyejana
cya14.
Ku musozi wa Kigali ngo hanakorerwaga imihango myinshi yatumaga abanyarwanda bakomera ku mutima w’ u Rwanda.
Uwo mutima ni wo wakomeje kuranga abanyarwanda utuma igihugu cyabo kitazima n’ubwo cyanyuze mu mateka mabi nk'uko perezida Paul Kagame yakunze kubivuga.
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku
mateka Inosenti Nizeyimana avuga ko umutima watumye u Rwanda rutazima waranze
abanyarwanda kuva u Rwanda rwabaho.
Usibye kwiyubaka no kwihesha agaciro muri
iki gihe u Rwanda runafasha ibihugu bitandukanye bya Afurika byugarijwe n’ibibazo byiganjemo iby’umutekano muke.
Gusigasira amateka, gutoza abato umuco n’indangaciro byatumye u Rwanda rutazima bigaragara nk’umusingi uhamye watuma u
Rwanda ruzagera ku cyerekezo cyarwo cyo kubaka igihugu giteye imbere
kidasindagizwa n’ amahanga.
Jean Damascène Manishimwe
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru