AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko kwirinda COVID19 bihagaze mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Yanditswe Aug, 12 2020 08:32 AM | 53,664 Views



Abafite sosiyete z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro baravuga ko hamwe na hamwe bagabanyije abakozi bagasigarana hafi kimwe cya 3 cyabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya coronavirus.

N'ubwo umusaruro uva mu mabuye y'agaciro wagabanutse muri iki gihe Ikigo cya Mine, petrole na gaz gishimangira icy'ibanze ni ukubungabunga ubuzima bw'abantu.

Ni mu masaha ya mbere ya sita, mu kirombe cya Murehe Mining Company Ltd icukuramo gasegereti na coltan mu Murenge wa Cyabingo w'Akarere ka Gakenke. Buri wese mu bakozi akomeje akazi ke ka buri munsi. 

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro buri mu bikorwa byari byarahagaritswe hagamijwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus ariko mu kwezi kwa 6 bongeye gusubira mu kazi. Ni akazi kavunanye ariko abacukura itaka rivanwamo amabuye basobanura ko bigengesera bikomeye kugirango bataba impamvu yo gukwirakwiza koronavirus. 

Muri iyi minsi isi yugarijwe n'icyorezo cya coronavirus, ubucukuzi bw'amabuye ntiburi gukorwa neza kubera ifungwa ry'ibikorwa binyuranye bikenera amabuye y'agaciro ku isoko mpuzamahanga. 

Bihame Emmanuel ufite sosiyete icukura amabuye y'agaciro, asobanura ko byatumye bagabanya abakozi bari basanganywe kugira ngo amabwiriza y'ubwirinzi yubahirizwe n'ubwo bitabujije kugabanuka k'umusaruro usanzwe uboneka.

Sosiyete 15 zicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Gakenke zisanzwe ziha akazi abantu ibihumbi 6 ariko abarimo gukora bagera ku bihumbi 2500, ibi bikaba biteza ingaruka zikomeye ku bari basanzwe muri iyi mirimo; gusa umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Niyonsenga Aime Francois ashimangira ko hari icyezere ko ubucukuzi buzongera bugasubira ku murongo vuba.

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe mine, Peteroli  na Gaz (RMB) Francis Gatare agaragaza ko muri iki gihe isi yose ihanganye n'ingaruka z'ubukungu mu nzego zose kubera icyorezo cya coronavirus. Cyakora nubwo imirimo ijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yasubukuwe ngo birakwiye ko ababukoramo badakwiye kwirengagiza amabwiriza y'ubwirinzi.

Mu Rwanda ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ruza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amadovise, umwaka ushize hinjiye miliyoni hafi 400 z'amadolari ya Amerika, intego y'uyu mwaka akaba ari ugukuba kabiri uyu musaruro ibigaragara nk'ibishobora gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya koronavirus cyazahaje inzego zose z'ubuzima bw'ibihugu by'isi bigateza ingaruka zikomeye mu bukungu bitazwi igihe buzazahukira.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama