Yanditswe Aug, 03 2022 15:59 PM | 73,960 Views
Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka ngo iterambere rya mwarimu rigerweho, umwe mu barimu avuga ko koperative yabo y’Umwarimu SACCO uretse guhindura ubuzima bwe, ngo n’ubwabaturanyi be butasigaye uko bwari bumeze.
Ni nyuma yo gutangiza iduka abaturanyi baranguriramo, ibintu kuri ubu nabo bishimira.
Ku birometero
bisaga 20 uvuye ku biro by'Akarere ka Gasabo, abagabo n'abagore bacuruza
ubuconsho n'ibindi muri centre ya Rutunga barimo kwakira abakiriya babo.
Bavuga ko mbere y'umwaka wa 2015 bakoraga urugendo rw'amasaha abiri bajya kurangura ibicuruzwa mu Murenge wa Gikomero, cyangwa bakajya kubishakira mu Mujyi wa Kigali.
Aba bacuruzi bavuga ko kuva Mukandayisenga Jacqueline n'umugabo we Niyongombwa Ferdinand batangira ibikorwa byo gucuruza, basigaye barangurira mu iduka ryabo byinshi mu byabajyanaga i Kigali birimo ibyo kurya, ubuconsho n'ibikoresho bitandukanye.
Hakizimana Gracien ucururiza muri Rutunga yagize ati ''Hari ukuntu twajyaga tujya kurangura mu gacentre ka Gikomero ariko yaratwegereye, bituma nta tike tugikoresha, iyo nkeneye umunyu njya kuwufatayo."
Mukandayisenga Jacqueline avuga ko ahereye ku nguzanyo y'ibihumbi 450 yafashe muri koperative yo kubitsa no kugurizanya yafashe mu mwaka wa 2015 akagenda yiyongeza inguzanyo bitewe n'uburyo yishyuraga neza, amaze kugira umutungo ubarirwa muri miliyoni 22 habariwemo na miliyoni eshanu y'inguzanyo aheruka gufata mbere gato y'uko umushahara we n'abandi barimu bo murwanda uzamurwa.
Niyongombwa Ferdinand ufatanya na Mukandayisenga mu bikorwa by'ubucuruzi cyane cyane mu gihe cy'amasomo, kuko Mukandayisenga aba yagiye kwigisha abana.
Avuga ko inguzanyo
bafashe binyuze muri koperative Umwarimu SACCO zabagiriye umumaro cyane, bakaba
bafite gahunda yo gukomeza kwizigamira bahereye ku mushahara Leta iherutse
kubongeza, ku buryo mu myaka itanu iri imbere bazagura imodoka izabafasha kwagura
ubucuruzi bwabo n'ubwa bagenzi babo babarangurira.
Umuyobozi mukuru
wa Koperative yo kubitsa no kugurizanya, Umarimu sacco, Uwambaje Laurence avuga
ko Leta imaze gutera inkunga iyi koperative y'abarimu ibarirwa muri miliyari
24, habariwemo na miliyali eshanu guverinoma yabageneye kuri uyu wa mbere.
Uyu muyobozi avuga ko iyi nkunga ya Leta yazamuye imari shingiro y'iyi koperative, bituma yongera ubushobozi bwo kuguriza abarimu amafaranga yishyurwa ku nyungu iri hasi ugereranije n'ibindi bigo by'imari uko imyaka yagiye itambuka.
Minisitiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko gutera inkunga koperative yo kubitsa no kugirizanya Umwalimu sacco bigamije kuzamura ireme ry'uburezi
Kuva mu mwaka
wa 2008 kugeza mu 2022 Koperative Umwalimu Sacco yahaye abarimu n'abandi bakora
mu rwego rw'uburezi, inguzanyo zingana na 494.297539.993.282 zamafaranga
y'u Rwanda.
Izi nguzanyo zikaba zarakoreshejwe mu mishinga igamije iterambere n'imibereho myiza by'abarimu n'abandi bakozi b'urwego rw'uburezi harimo ubucuruzi, ubwubatsi, ubuhinzi n'ubworozi, kubaka amacumbi no kwishyurira abana amashuri.
Jean Paul Maniraho
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru