Uko isaha ya saa moya yubahirizwa mu turere 6 tw'Amajyepfo

AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Inzu zirenga 130 zasenywe n’ubutaka bwatembye bukava aho bwari buri – Soma inkuru...
  • Amafaranga ya leta miliyari 5.7 Frw yakoreshejwe nabi mu 2019/2020 – Soma inkuru...

Uko isaha ya saa moya yubahirizwa mu turere 6 tw'Amajyepfo

Yanditswe Apr, 01 2021 08:03 AM
40,300 Views



Bitewe n'izamuka ry'imibare y'abandura COVID 19 mu turere tw'Intara y'Amajyepfo, ryanatumye uturere 6 mu 8 tugize iyi ntara dushyirirwaho isaha ya saa moya yo kuba abaturage bose bageze mu rugo, abaturage bo mu turere twa Gisagara na Huye baravuga ko ibi bikwiye kubabera isomo ryo kurushaho kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Ministeri y'Ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

Bitewe n’ubwiyongere bw’abandura icyorezo cya Covid 19 mu turere 6 tw’Intara y’Amajyepfo, isaha ya 19h00 ni yo yashyizweho ngo abaturage b'utu turere dutandatu babe bageze mu rugo. Ni mu gihe utundi turere isaha yo kugera mu rugo ari 21h00.

Mu Karere ka Gisagara kuva tariki 25 kugeza tariki 30 z'uku kwezi kwa gatatu, abanduye covid 19 bari 70. Ugereranyije n'utundi turere mu zindi ntara aka karere gafite ubwandu buri hejuru.

Mu gihe muri aka karere abaturage bongeye gukomorerwa nyuma ya gahunda ya guma mu karere uturere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera twarimo kuva tariki 15 Werurwe,abagatuye bavuga ko kuba  karashyiriweho isaha ya saa moya,ari isomo rikomeye ryo kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Ibi ngo bizatuma na bo ubutaha bakomorerwa bashyirwe ku isaha imwe n’abandi.

Akarere ka Huye, nubwo mbere katari mu turere  twari twashyizwe muri gahunda ya guma mu karere, ubu kaje mu turere dutandatu twahawe isaha ya saa moya kugira ngo abaturage babe bageze mu rugo. Ibi bituruka ku mibare y'abandura covid 19 kuko kuva tariki ya 25 kugeza tariki ya 30 Werurwe,aka karere kari gafite ubwandu bushya bwa Govid 19 bugera kuri 50.

Abatuye aka karere bitewe n'iyi mibare yatumye bashyirwa mu turere aho abaturage bagomba kuba bageze mu ngo saa moya, baravuga ko bagiye kurushaho kwitwararika ingamba zo kurwanya covid 19 bitewe n'uko kugera mu rugo kuri iyi saha biba byabasabye gufunga ibikorwa byabo kare, ibintu bavuga ko bibateza igihombo.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo  Kayitesi Alice,avuga ko ubwandu bwiyongereye muri iyi ntara buterwa ahanini na bamwe mu badohotse mu kubahiriza ingamba zo kwirinda bakarenga ku mabwiriza.

Guverineri Kayitesi akaba avuga ko ubu bafashe izindi ngamba zigamije gukumira no guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Asaba buri muturage kongera kwitwararika ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.

Mu ntara y’Amajyepfo kuva tariki 25 kugeza tariki 30 Werurwe uyu mwaka, umubare w’abari bamaze gutangazwa  na Minisiteri y'Ubuzima ko banduye Covid 19 ni  255.

Mu gihugu hose, kugeza tariki 30 Werurwe uyu mwaka, uhereye igihe icyorezo cya Covid 19 cyagereye mu Rwanda, abamaze kwandura ni 21,645. Ni mu gihe abakize ari 20.001, naho abantu 306 ari bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Abamaze guhabwa urukingo  bo ni 348,926.

Christine NDACYAYISENGA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kumva ko wafungura hoteli yawe ukakira umubare urenze uwemewe ntibyemewe-CP Kabe

COVID19 : Turi kubona ubwandu ahantu tutakekaga –Dr Rwagasore

OMS ivuga ko COVID19 yatumye abana batabafasha kubona inkingo biyongereye

Jay Polly yatawe muri yombi afatanwe ibiyobyabwenge no kutubahiriza amabwiriza y

Umusanzu ntagereranywa w’abagore bari ku ruhambe rwo kurwanya COVID19

Perezida Kagame yatangaje ko hari abashoramari bakora inkingo biteguye kuzikorer