Yanditswe Apr, 29 2020 21:30 PM | 29,618 Views
Nta kamyo kuri ubu yinjira mu Rwanda ngo uyitwaye akomeze mu gihugu imbere, na serivisi za gasutamo ziratangirwa ku mipaka ni nyuma y'iminsi ibiri hafashwe icyemezo cyo guhindura uburyo bw’imikorere ya za gasutamo mu rwego rwo gukurikiza ingamba zafashwe zo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.
Daniel Martin, nyuma y'iminsi 3 atwaye ikamyo iturutse i Dar es Salaam muri Tanzania ageze mu bubiko bugari bw'ibicuruzwa buherereye mu bilometero 10 uvuye ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, iyi kamyo ayivuyemo maze ikorerwa ibisabwa byose birimo kuyimishaho umuti n'ibindi. Umunyarwanda Havugimana Jean Claude yiteguye kuyitwara akayigeza i Kigali arabanza kubahiriza ibisabwa n'inzego z'ubuzima birimo no kwisiga umuti mu ntoki wica udukoko dushobora gutera COVID - 19.
Aba bashoferi bombi bahuriza ku kuba izi mpinduka ari ingenzi mu guhangana na koronavirusi.
Daniel Martin ati "Ndabona ubu buryo ari bwiza cyane, nk'umuntu waza afite ubwandu iyo agumye hano biba byiza ntabukomezanye. Ni ikintu kiza cyane."
Imihini mishya itera amabavu, ni byo izi mpinduka hari abatarazumva neza.
Undi mushoferi ati "Guhinduranya imodoka ndumva birimo ikibazo, kuva mu modoka ukayiha undi kenshi usanga uwo uhaye imodoka nta bunyararibonye ayifiteho."
Kuri izi mpungenge, umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera arahumuriza abazifite ko hari ibiri gukorwa biza gutanga igisubizo.
Komiseri wa Gasutamo, Rosine Uwamariya avuga ko imirimo yo gutanga serivisi za Gasutamo ikomeje kandi zigenda neza ku buryo bazibonamo igisubizo mu guhangana n'ikwirakwira rya coronavirus.
Iki cyanya cyahariwe gutanga serivisi za gasutamo ku bicuruzwa byinjirira ku mupaka wa Rusumo kingana na hegitari 4.9 gifite ubushobozi bwo kwakira ikamyo 100 icya rimwe, ku munsi bashobora guha serivisi ikamyo ziri hagati ya 200 na 250.
Paul RUTIKANGA
Amafoto: Bienvenue MBARUSHIMANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru