AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Uko imibanire y'imiryango y'abarokotse n'iy'abakoze Jeonoside ikomeje kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge

Yanditswe Apr, 13 2021 10:55 AM | 10,894 Views



Uko imibanire y'imiryango y'abarokotse n'iy'abakoze Jeonoside ikomeje kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge

Kwimakaza imibanire izira ivangura mu miryango y'abarokotse jenoside ndetse n'abayigizemo uruhare, ni kimwe mu bikomeje gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Niyomungeri Stanislas ni umugabo w’imyaka 31 washakanye na Murayire Hycentha w’imyaka 29, bamaranye imyaka hafi icyenda bashyingiranywe. Batuye mu Murenge wa Rukoma w'Akarere ka Kamonyi. Niyomungeri avuga ko batangira gukundana bitari biboroheye kuko Se umubyara ari mu bantu bishe bamwe mu bagize umuryango w’umukobwa yakunze.   

Ati "Amakimbirane mu mitima yacu ntayarimo, hagati ya papa, hagati ya muzehe bari bafite amakimbirane yabo, twe twari tumeze nk'abantu biremeye isi nshyashya kandi koko twarayiremye pe! kugeza n'uyu munsi.Tujya gukundana murabizi urukundo ni ibintu byizana, urukundo ruza mu muntu nk'uko Imana yarushyizeho twari abana bato."

Umuryango wa Murayire Hycentha umaze kumenya ko avugana n’umusore ufite se wahemukiye umuryango yarakubiswe, aratukwa, aratotezwa. Gusa urukundo rutuma Murayire asanga umusore yakunze imiryango itabizi.

Yagize ati "Tumaze kubana ubwo noneho umuryango waranyanze burundu, baranyanga bihagije, hano ndahacika, najya mpura na papa namusuhuza akancira, nahura na papa nkabona ahinduye isura, muri njye nsigara numva ntahura na papa."

Se wa Murayire Hycentha yitwa Rukiriza Valens. Na we avuga ko nyuma y’uko umukobwa we ashatse mu muryango wamuhemukiye yahise aca umukobwa we mu muryango.

Ati "Amaze kuhashyingirwa ntabwo yongeye gukandagira hano yarahejwe, ahezwa nanjye njyewe ubwanjye, wenda n'abagore ntabwo bagira imitima nk'iyacu ariko njye sinabishakaga nanamutumagaho, ndetse hari n'igihe twari tugiye kumuzana byarangiye twambaye njye na basaza be bigeze aho biracogora, urumva ko icyo gihe yasaga n'aho atakiri uwanjye."

Imiryango yakomeje kubana itavugana. Bihizi Silas wagize uruhare mu rupfu rwa mukuru wa Rukiriza Valens, yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, inkiko ziramukatira. Nyuma yaje kwemera icyaha agisabira imbabazi. Ari mu bafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Nyuma yo kugera hanze, arasobanura uko yahuye n'abo yahemukiye. 

Ati "Naje buhoro buhoro njyenda musaba imbabazi tugenda tuganira buhoro buhoro, kugeza ubwo yaje gucisha macye, acishije macye ubwo dutangira kugenda duhura, twaba duhuriye ahantu umwe yaba afite ikintu akagisangira n'undi."

Imbabazi yarazisabye arazihabwa noneho imiryango yombi itegura ibirori by’abana babo babanaga imiryango itabishaka. 

Yunzemo ati "Urumva mu gisharagati uba ufite abantu baguhagarariye ariko ijambo twararivuganye ninjye wabwirwaga mfite n'undi unyunganira wo mu muryango ubukwe burataha buracyurwa."

Na ho Bahizi Silas ati "Nk'uko yabikubwiraga hari abantu bari bari mu gisharagati nibo baduhaye karibu tumanuka aha, baratwicaza kugeza ubwo yitunganyije araza turaramukanya amashyi ati kaci kaci..... ni h abantu bishimye natwe umunezero udusaba mu mitima, noneho nyuma yaho abantu bakavuga bati bariya bantu bashobora kuba baryaryana, nta kuntu umuntu yaba yarahemukiye undi yaramwiciye ngo abana babo bazabane."

Bahawe inka y’ubumwe n’ubwiyunge yiswe ‘’ikiraro kiduhuza’’ inka yabanje mu rugo rwa Bihizi Silas imaze kubyara aziturira Rukiriza Valens.

Imiryango yombi ubu ibanye neza, barafatanya muri byose. Bihizi Valens akaba asanga abana babo aribo babaye ipfundo ry’ubumwe n’ubwiyunge buhamye.

Ati "Abana twabahaye urubuga, baribanira neza, kuko nanjye nageze aho ndavuga nti abana baraduhuje kuko kumutima icyo gihe byaranejeje."

Uretse ubuhamya bw'iyi miryango, aha mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma Higiro Emmanuel nawe yakundanye na Mukanaho Sarah maze bashatse kubana mu 1993 imiryango irabyanga kubera amacakubiri.

Higiro yagize ati "Mbona ko Papa abivuyemo, mbona ko imiryango ibivuyemo byose, noneho dusigara dutegereje ariko tuvuga tuti ibintu dutegereje bizagera ku musozo! ariko kubera ko twari dufite uko kwizera Imana turakomeza turihangana nyine turategereza."

Mukanaho Sarah ati "Yitwa Higiro Emmanuel, Emmanuel bivuga ngo Imana irikumwe natwe, kuba Imana irikumwe natwe nabishyize ku mutima ndavuga nti nubwo umuryango unyanze, nubwo bafite ibintu byinshi bavuga, ariko nidukomeza gusenga Imana izabana natwe akankunda nanjye nkamukunda."

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aba bombi bakoze ubukwe barabana, bimakaza urundo, ineza itsinda inabi.

Ubu amateka yarahindutse nk’uko Ruhigira Simon ubyara Higiro Emmanuel abisobanura.

Umuryango SEVOTA ukorera mu turere twa Kamonyi na Ngororero muri gahunda zo komora ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi umaze kugera ku miryango 200 y’abashakanye baturuka mu miryango yagiranye ibibazo mu gihe cya Jenoside. Mukasarasi Godeleva ni umuhuzabikorwa w’uyu muryango. 

Ati "Muri gahunda y’igihugu isobanutse neza ivuga ko abantu bagomba kwiyunga, bagasubirana ubupfura twahoranye, tugasubirana umuco w'abanyarwanda wo gufatanya no gufashanya none binjiye muri iyo gahunda none bimeze neza.Icyo dukora ni ukubibutsa, tukabahwitura, tukababibigisha."

Kwimakaza urukundo hagati y'imiryango n'imibanire izira ivangura ni kimwe mu bikomeje gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama