Yanditswe Oct, 05 2023 18:18 PM | 92,147 Views
Abarimu bo mu mashuri abanza
n'ayisumbuye bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bigisha, bifasha
gutanga isomo neza ndetse bigafasha n'abanyeshuri kumva vuba ibyo bigisha.
Abarimu bigisha amasomo anyuranye bavuga ko ikoranabuhanga barikoresha haba mu gutegura inyigisho n'ibindi bijyanye n'ibidanago ndetse no mu kwigisha amasomo anyuranye.
Ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kacyiru ya 2 mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu ho abarimu bavuga ko bahagurukiye gukoresha ikoranabuhanga ndetse bakaba bafite na internet ihagije.
Ku rundi ruhande abarimu bemeza ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bibafasha kwiyungura ubumenyi kugira ngo bashobore kugendana n'igihe.
Nubwo bimeze bityo ariko abakora mu bijyanye no kwigisha bavuga ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo ikoranbuhanga rirusheho kubyazwa umusaruro.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry'imibereho n'iterambere ry'abarimu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, Leon Mugenzi avuga ko binyuze muri gahunda ya Rwanda Equip hahuguwe abarimu barenga ibihumbi 12 bo mu mashuri abanza n'ay'incuke mu bijyanye n'ikoranabuhanga.
Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu watangiye kwizihizwa ku rwego rw'isi mu mwaka wa 1994, mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002. Washyiweho hagamijwe kuzirikana akazi gakomeye gakorwa na mwarimu ndetse n'uruhare agira mu gutegura umunyeshuri kuva akiri muto amutegurira kuzagira ejo hazaza heza.
UNESCO ivuga ko kuri ubu ku isi hari abarimo barenga miliyoni 94,mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye ibihugu byihaye mu mwaka wa 2030 birasaba ko kuri abo hiyongeraho abandi miliyoni 69.
Carine Umutoni
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru