Uko gukorera ku mihigo byafashije abagenerwabikorwa ba VUP gutera imbere

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

Uko gukorera ku mihigo byafashije abagenerwabikorwa ba VUP gutera imbere

Yanditswe Dec, 19 2021 19:35 PM | 52,059 Views



Abaturage hirya no hino mu gihugu bahabwa gahunda zo kurengera abatishoboye, bavuga ko gukorera ku mihigo aribyo bituma bikura mu bukene bakazamuka mu byiciro by’abatishoboye.

Aba bagenerwa bikorwa ba gahunda zo kurengera abatishoboye ku mafaranga bahembwa buri minsi 15, baba barahize kuzakora igikorwa cy’iterambere mu ngo zabo. 

Bizeye ko gukorera ku mihigo bizihutisha gahunda zo kwikura mu byiciro by’abahabwa izi nkunga z’abatishoboye bakazamuka mu iterambere.

Abayobozi b’uturere n’abafasha myumvire mu iterambere mu midugudu bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo y’abahabwa gahunda zo kurengera abatishoboye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego zibanze, LODA Justin Gatsinze avuga ko iyi mihigo y’abagenerwa bikorwa ba gahunda zo kurengera abatishoboye muri VUP, ituma izi gahunda zigera no ku bandi bazikeneye kuko hari abava mu byiciro by’ubukene bakazamuka mu iterambere.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 abagenerwa izi gahunda zo kurengera abatishoboye basagaga ibihumbi 300, aho leta yabageneye ingengo y’imari ya miliyari zisaga 60 Frw.

Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahami

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia