AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Uko byifashe mu nzu y'indembe za COVID19, abarwayi barakuburira wowe utarandura

Yanditswe Aug, 28 2020 07:59 AM | 138,446 Views



Mu gihe muri iyi minsi imibare y'abandura n'abahitanwa n'icyorezo cya COVID19 igenda yiyongera, bamwe mu barwayi b'iki cyorezo baraburira buri wese ukigikerensa bakamusaba kwirinda kuko ngo umwanya uwo ari wo wose gishobora guhitana uwacyanduye.

I Kanyinya ni ho hashyizwe ikigo cyakiriye abarwayi ba mbere ba COVID19 mu Rwanda. Cyamaze igihe kitari gito nta murwayi urakiremberamo. Icyakora ubu amazi ntakiri ya yandi, kuko ubu hari abarwayi ba COVID19 barembye barimo kwitabwaho muri iki kigo.

Tukihagera, dutungukiye mu cyumba cyirimo umurwayi urembye cyane. Ntavuga ndetse ntabwo azi ko twinjiye aho ari, biragaragara ko ubuzima bwe buri mu kaga. 

Igitanda aryamyeho gikikijwe n'ibyuma bitandukanye birimo n'imashini imufasha guhumeka izwi nka Ventilator, inacometseho agaheha gato kageza umwuka mu bihaha by'uyu murwayi utagishoboye kwifasha guhumeka. 

Dr. Umuhire Olivier, ni we ukurikirana abarwayi b'indembe muri ibi bitaro barimo n’uyu.

Ku rundi ruhande, hari abandi barwayi barimo kongererwa umwuka bitabaye ngombwa ko hitabazwa ventilators, ahubwo hakoreshwe bomboni gusa.

Umwe muri aba barwayi aremeza ko COVID19 ntawe itinya.

Umwe yagize ati "Ubu ni bwo ndwaye bwa mbere mu buzima, na malaria ntayo nigeze ndwara. Rero ntawavuga ngo wowe urakomeye ntiyagufata, ntibishoboka kuko ifata umuntu uwo ari we wese!"

Ni ubuhamya ahuriyeho n’uyu Murundi usanzwe uba mu Rwanda kimwe na mugenzi we w'Umunyarwanda bombi twasanze batakiri kuri bomboni. Bahuriza ku kuba icyorezo cya COVID19 cyari kibavukije ubuzima Imana igakinga ukuboko, nyuma yo kubanza kwitiranya iki cyorezo n'izindi ndwara nka malaria na tifoyide, bityo bakaba baburira buri wese ugikerensa iki cyorezo.

Uwitwa Assoumani ati "Nari nabuze ubwenge nkorora cyane! Ni uko hashize iminsi 3 nibwo baje bati ni COVID. COVID ni indwara mbi, aho ibereye mbi irakuniga. Utangira wumva ukorora noneho uko ukorora ukumva hari ikintu kigufata kikagufunga kuburyo umwuka uba muke. Nari ntarivuza, nari ntaraterwa inshinge 2, COVID ingezeho rero irambwira iti reka nze nkwereke ko ndi akagabo. COVID eehh.. bo kuyikerensa ni indwara mbi utinze gato yakurangiza!"

Na ho mugenzi we Mporezi Olivier ati "Tariki 19 z'ukwa 8 nibwo bambwiye ko mfite COVID. Babimbwiye byarananiye kubyakira, mugabo muri njewe ndiyumanganya ndabyakira. Ndafise akantu k'agakorora, iyo byanze njya ku mwuka kubera guhema! Njyewe icyo nobwira abantu bakwiye kumenya ko COVID ari indwara yica."

Ugendeye ku mibare itangwa n'inzego z'ubuzima mu Rwanda, bigaragara ko imibare y'abahitanwa n'icyorezo cya COVID19 itangiye kwiyongera, nk'aho mu minsi itageze no ku byumweru 2 kimaze guhitana abagera kuri 7, ndetse inzego z'ubuzima zikemeza ko bikomeje bityo iki cyorezo cyahitana abatari munsi ya 25 mu minsi 30 iri imbere. 

Minisitiri w'ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko mu gihe hari icyizere ko iki cyorezo gishobora kubonerwa umuti cg urukingo mu minsi ya vuba, ntawe ukwiye kurambirwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kukirinda.

Ati "Ubu rero niba umuntu ahitamo kujya kwandura iyi ndwara tukazamusanga mu ndembe, ni icyemezo kidakwiriye. Umuntu ashobora kwirinda iyi ndwara kugeza igihe tuboneye urukingo kandi hari amahirwe y'uko uru rukingo rugiye kuzaboneka, abantu bari bakwiriye kwihangana bakubahiriza amabwiriza nkuko yatanzwe. Abantu ntibiruke ku bibashimisha gusa ngo batakaze ubuzima bwabo, abantu ntibiruke ku mafaranga cyane cyane ubwo ndavuga mu bacuruzi, aho gushaka gucuruza no kuronka bituma bibagirwa amabwiriza y'ibanze yo kwirinda COVID19."

Mu gihe Isi itarabona umuti cg urukingo rwa COVID19, inzobere mu buzima zisaba buri wese kwirinda akaraba intoki kenshi gashoboka, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no guhana intera byibura ya metero imwe hagati y'umuntu n'undi.



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira