Yanditswe Nov, 16 2020 19:32 PM | 143,582 Views
Abanyeshuri n’abarezi babo bavuga ko
nyuma y’igihe gito bamaze basubukuye amasomo bamaze kumenyera gushyira mu
bikorwa amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya covid19.
Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri na bwo buvuga ko bukora ibishoboka byose mu kwirinda iki cyorezo.
Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 ku bigo by’amashuri utangira kubibona mu masaha ya mu gitondo aho abanyeshuri mbere yo kwinjira babanza gufatwa ibipimo by’umuriro; barangiza bagakomereza aho bakarabira buri wese ahana intera yabugenewe na mugenzi we.
Mu mashuri na ho abarimu baratanga amasomo bambaye udupfukamunwa; abanyeshuri na bo mu byo bakora byose batwambaye ibintu bavuga ko bamaze kumenyera.
Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko muri rusange ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 zirimo gushyirwa mu bikorwa neza; n’ubwo hatabura imbogamizi hamwe na hamwe bitewe n’umwihariko waho.
Abayobozi b’amashuri bakomeje gusabwa gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 kugira ngo hatazagira igikoma mu nkokora isubukurwa ry’amashuri.
Butare Léonard
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru