Yanditswe Sep, 22 2021 20:01 PM | 24,331 Views
Nyuma y’amezi 18 utubari
dufunze, abakora muri uru rwego bafite akanyamuneza nyuma y’uko mu myanzuro
y’inama y’abaminisitiri, yasohotsemo uvuga ko utubari tuzafungurwa mu byiciro.
Mu mezi 18 ashize muri buri myanzuro y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri hasohokagamo ko utubari dukomeza gufungwa.
Ku nshuro ya mbere kuva imwe mu mirimo yafungwa kubera imiterere y’icyorezo cya covid-19, mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2021 nibwo inkuru yamenyekanye ko hari icyizere cyo gukomorera utubari.
Uyu ni umwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri wateye akanyamuneza abantu b’ingeri zitandukanye, bikaba n’ingingo iganirwaho na benshi mu buryo bunyuranye bw’itumanaho.
Umwe muri aba yagize ati “Iyi niyo mpamvu tugiye kurwana no guhangana n'ingamba tukajya tugaragaza kubahiriza amabwiriza, twambara agapfukamunwa neza duhana intera kugira ngo iki kibazo kitazagaruka ukundi, tukaba twafungirwa tukajya kuba mu rugo ubuzima bukongera bukatubana bubi.”
Ku ruhande rw'abari bafite utubari bavuga ko bamaze igihe bategereje iyi nkuru bita nziza, bityo ko bazirinda icyo aricyo cyose cyakongera gutuma imibare y'ubwandu bwa Covid 19 yiyongera bigatuma bafunga akazi kabo ntigakomeze.
Martin Niringiyimana ufite akabari muri Kicukiro yagize ati “Kuba bafunguye utubari byagize akamaro cyane kuri twe, kandi kuba bongereye n'amasaha ubu turishimye.”
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Iguhugu Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko gufungura utubari mu byiciro bivuze ko hagomba kubanza kunonosorwa neza imikorere yatwo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Ati “Icya mbere tugiye kwiga uko akabari kazaba gateye, ni ukuvuga uburyo bwo gukaraba intoki niba bwarateganyijwe, uburyo bwo guhana intera, kureba niba hari umwuka uhagije cyane cyane tukanashishikariza n'abantu gutekereza uburyo bwo gukorera hanze. Ahantu hari umwuka noneho no kuzazirikana bya bindi bijyanye n'amabwiriza yo kubahirizwa kugira ngo abantu birinde covid 19.”
Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko n'ubwo utubari twafunguwe n'amasaha yo kugera mu rugo akongerwa, abantu bakwiye kwibuka ko covid 19 igihari.
Inama y'Abaminisitiri yemeje ko utubari tuzagenda dufungurwa mu byiciro, Minisiteri y’Ubucuruzi na RDB nibyo byahwe izo nshingano.
Uwitonze Providence Chadia
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru