Yanditswe Dec, 25 2021 17:35 PM | 45,820 Views
Abakiristu mu madini n'amatorero atandukanye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko umunsi wa noheli ububitsa urukundo rukomeye Yezu Kristu yakunze umuntu, bigatuma na bo barushaho gukunda bagenzi babo.
Ibi barabivuga mu gihe bamwe mu bashumba b'amadini n'amatorero bo bibutsa abakristu kwishimira ivuka rya Yezu mu buryo budasanzwe kuko ari no mu bihe bidasanzwe.
Mu masaha y'igitondo,hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abemera ivuka rya Yezu Kristu barerekeza mu nsengero kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.
Bamwe mu bakiristu bafata uyu munsi nk'udasanzwe kuko ngo bongera kwibuka urukundo no kwicisha bugufi Yezu yagaragarije ikiremwamuntu.
Uretse abana bari munsi y'imyaka 12, abandi bose mbere yo kwinjira aho basengera habanzaga kurebwa ko bikingije Covid 19 ari na ko hubahirizwa amabwiriza yose ajyanye no kwirinda iki cyorezo.
Bamwe mu bashumba b'amadini n'amatorero bavuga ko n'ubwo umunsi wa Noheli ari umunsi w'ibyishimo ariko ubaye mu bihe bidasanzwe, abawizihiza na bo bagomba kuwizihiza mu buryo budasanzwe.
Mu mwaka wa 336 ni bwo Kiliziya Gatulika i yemeje italiki ya 25 Ukuboza, nk'umunsi Yezu yavutseho. Uyu munsi abantu barenga miliyari 2 ku isi bafata Noheli nk'umunsi mukuru uruta iyindi yose mu mwaka.
Abenshi kandi bawufata nk'umunsi wo guhura n'abagize imiryango yabo bakishimana. Nubwo ari umunsi w'ibyishimo abantu bategura igihe kirekire, bagirwa inama yo kudasesagura.
MBABAZI Dorothy
Noheli yizihirijwe mu miryango, hari abadafite amafunguro bagobotswe
Dec 25, 2021
Soma inkuru
Abaturage baragirwa inama yo kwirinda gusesagura mu minsi mikuru
Dec 25, 2021
Soma inkuru
Nyaruguru: Isura yo kwizihiza umunsi mukuru wa noheli mu cyaro
Dec 25, 2020
Soma inkuru
Abakora mu nzego z'ubuzima n'iz'umutekano barashimirwa ubwitange
Dec 25, 2020
Soma inkuru
Bamwe mu baturage baherutse gukurwa mu bishanga basanga iyo badakurwa mu bishanga imvura yaguye kuri ...
Dec 27, 2019
Soma inkuru
Ibitaro bitandukanye mu mujyi wa Kigali biratangaza ko hari umubare munini wabana bavukiye muri ibyo ...
Dec 26, 2019
Soma inkuru