AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Uganda Airlines yemerewe gukorera mu Rwanda

Yanditswe Mar, 24 2023 11:20 AM | 36,819 Views



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda uri mu Rwanda yashimye u Rwanda ko rwemereye Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines gukorera ingendo mu Rwanda.

Ibi yabitangarije mu nama ya Komisiyo Ihoraho y’ibihugu byombi igamije gukora ibishoboka ngo umubano w’ibihugu byombi usubire mu buryo.

Minisitiri Odongo yavuze ko kuba Leta y'u Rwanda yemereye Uganda Airlines, gukorera mu Rwanda ari ikimenyetso gikomeye cy'umubano mwiza uzateza imbere kurushaho urujya n'uruza n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.

Minisitiri Odongo avuga ko imipaka yashyizweho n'abakoloni yatumye habaho kwibeshya ko Abanyarwanda n'Abanya-Uganda batandukanye kandi mu by'ukuri ari abavandimwe yongera gushima abakuru b'ibihugu byombi batanze umurongo wo gusubiza ibintu mu buryo kugira ngo ibihugu byombi byongere kunga ubumwe nkuko byahoze.

Minisitiri Biruta we yagaragaje iyi nama nk'intambwe ikomeye mu nzira yo gusubiza ibintu mu buryo.

Yavuze ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi bityo ko umubano mwiza uri mu nyungu z'umutekano n'iterambere ry'ubukungu bw'ababituye.

Yashimangiye ko abakuru b'ibihugu byombi batanze umurongo wo gukemura imbogamizi zikibangamiye umubano wabyo bityo ko intumwa z'ibihugu byombi zirimo gukora ibishoboka byose ngo bigerweho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Gen. Odongo Abubakhar Jeje yagaragaje ko muri uru rugendo yazanye na bagenzi be 5 muri guverinoma ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zigera kuri 20 nk'ikimenyetso kigaragaza agaciro Uganda yahaye iyi nama ya 11 ya komisiyo ihuriweho ibihugu byombi.

Yavuze ko amasezerano y'ubufatanye aza gushyirwaho umukono n'ibihugu byombi atagomba kurangirira mu mpapuro ahubwo ko akwiye kuba umusingi w'ibikorwa bifitiye inyungu abaturage b'ibihugu byombi.

Nyuma y'uko ba minisitiri bombi batangije iyi nama ku mugaragaro, ibiganiro hagati y'impande zombi byakomereje mu muhezo.

Minisitiri Odongo avuga kandi ko mu gihe akarere kugarijwe n'ibikorwa by'iterabwoba cyane cyane iby'imitwe nka ADF na FDLR, Uganda ishyigikiye ibikorwa n'Akarere muri rusange ariko akongeraho ko mu nyungu z'ibihugu byombi u Rwanda na Uganda bizakomeza gukorana kurushaho mu nzego z'igisirikare n'umutekano mu nyungu z'abaturage bw'impande zombi.

Ku musozo w'ibyo biganiro impande zombi zirashyira umukono ku itangazo rikubiyemo ibyemezo byafatiwe muri iyi nama ya 11 ndetse hashyirwe umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama