Yanditswe Dec, 08 2022 20:10 PM | 102,142 Views
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) ivuga ko ubwumvikane hagati y'imiryango ari kimwe mu byafasha gukemura ikibazo cy'abana bata ishuli.
Ni mugihe inzego zifite mu nshingano uburezi zivuga ko imibare y'abana bata ishuli igenda irushaho kwiyongera.
Nyuma yo gukorera ingendo mu bice bitandukanye by'igihugu harebwa imiterere y'ikibazo cy'abana bata ishuli biga mu burezi bw'ibanze bw'imyaka 12, abagize Komisiyo y'Imibereho myiza y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena baganiriye n'inzego zinyuranye hagamijwe kureba ibyaba umuti kuri icyo kibazo.
Ni ikibazo bamwe mu bagize Sena bavuga ko babonye gihangayikishije cyane.
"Twakoresheje uburyo bwo kubaza abana bato biga mu mashuli abanza, abo bana ni imfura cyane, inzego z'ibanze zirimo n'abayobozi bungirije b' uturere bashinzwe imibereho myiza hari aho batubwiye ko nta mwana n'umwe uhari wataye ishuli. Twifatiye abana babiri batoya, tubabajije abana bazi baturanye batiga, baraturondorera pe, amazina yabo, ba se, ba nyina, nyuma dusaba inzego z'ibanze kujyayo. Hari aho twasanze umuyobozi w'umudugudu ubwe, abana be yarabakuye mu ishuli batiga." Senateri Niyomugabo Cyprien.
Perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena Umuhire Adrien avuga ko babonye n'ikibazo cy'abana batajya mu ishuli kandi bagejeje igihe cyo kwiga.
"Iyo umwana ageze imyaka itatu ntatangizwe ishuli, agatangira afite imyaka 8,9 10, twabonye ari imwe mu mpamvu ituma abana bata ishuli kuko iyo agiye akigana n'abana batari mu kigero cye agira ipfunwe bikaba intandaro yo guta ishuli kuri abo batangiye batinze."
Ubwo yaganiraga n'abagize Sena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza Assoumpta Ingabire yavuze ko uruhare rw'inzego z'ibanze mu gukemura ikibazo cy' abana bata ishuli rwagombye kuba 90% kuko izo nzego z'ibanze ziri hafi y'ababyeyi ndetse n'amashuli, aho zikora neza ngo bigenda neza. Gusa ngo hari ibibazo bigomba gushakirwa umuti kuko biba intandaro yo guta ishuli kw'abana.
"Ubwumvikana hagati y'imiryango ni ikintu gikomeye dufatanya n'inzego kugira ngo bikemuke. Mu nzego z'ibanze iyo ugiyeyo usanga bazi iyo miryango, hari aho bakubwira bati hano twarabunze, bimeze neza turabikurikirana, hari n'aho bakubwira bati aba bantu rwose nuko bananiwe gutana ariko byaranze. Hari ibarura turi gukora dufatanije na MIGEPROF kugira ngo tugire data base kuko iyo ugiye mu mirenge usanga bazi abo babana mu makimbirane, bafite abana bishora mu buzererezi, mu miryango usanga hari umwe wagiye mu buzererezi, undi atiga, bafite abana benshi ariko uwiga ari 1%."
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubumenyingiro cyo kivuga ko mu mashuli ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro guta ishuli biri ku kigero cya 1, 7%. Kuba imibare iri hasi ngo biterwa nuko kuri buri cyiciro umunyeshuli arangije, aba ashobora kujya ku isoko ry’umurimo, nyuma akaba yazasubira kwiga.
Ni mu gihe ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuli NESA cyo kivuga ko hashyizweho uburyo bushya bwo gukusanya imibare y’abana bata ishuli kugira ngo ishyikirizwe inzego zibishinzwe bityo zifate ibyemezo.
"Icyo dukora nka NESA ni uko dukusanya imibare mu buryo buhoraho uko abana baza mu ishuli, ibyo ntago tubikora ku bana gusa ahubwo tubikora no ku barezi ku buryo buri cyumweru tuba dufite ishusho y'uko abana baje mu ishuli bigatuma iyo tubonye hari aho bigenda biguruntege tubwira inzego z’ibanze nk’Akarere. Nk’ubu raporo dufite y’icyumweru cyashize itwereka ko muri iyi minsi abana bagaruka ku ishuli bitewe n’ingamba zikomatanije zafashwe." Bernard Bahati Umuyobozi wa NESA.
REB yo ivuga ko nta we ukwiye kuvutsa umwana uburenganzira bwo kwiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 cyangwa ngo atume ava mwu ishuli kuko Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko atuma uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa.
Carine Umutoni afatanije na Joseph Mushimire.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru