AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ubwoko bushya bwa COVID19: MINISANTE irajya inama yo kutadohoka

Yanditswe Nov, 27 2021 19:34 PM | 74,497 Views



Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n'ubwoko bushya bwa Covid19, Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije arasaba abantu kwitabira gahunda yo kwikingiza kuko ari bumwe mu buryo bwo kwirinda ko uwanduye iyi virus yaremba cyangwa ngo ahitanwe nayo. 

Ku rundi ruhande, abaturage basanga harabayeho kudohoka ku mabwiriza kuri bamwe bitwaje ko bakingiwe.

Mu Mujyi wa Kigali, abaturage bari kujya no kuva mu bikorwa byabo bitandukanye. Ni mu gihe ingamba zo kwirinda Covid 19 zikomeje.

Bamwe bambaye udupfukamunwa, abandi batwambaye nabi, iki ni ikimenyetso cy'uko habayeho kudohoka ku mabwiriza y'ubwirinzi kubera imyumvire ya bamwe y'uko bamaze kwikingiza, gusa bafite amakuru y'uko hari ubundi bwoko bwa Covid19 yihinduranyije.

Hashize hafi umwaka isi yose ihanganye n'ubwoko bushya bwiswe Delta ndetse imibare y'abandura n'abahitanwa na Covid19 yikubye inshuro nyinshi:l.

Mu Rwanda  abamaze guhitanwa na yo ni 1.341, mu minsi 7 ishize bari 2 mu gihe abanduye mu minsi 7 bari 115 bangana na 0.1% by'igipimo cy'ubwandu. 

Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije, asobanura ko mu bihugu binyuranye by'isi, muri iyi minsi hadutse ubwoko bushya bwa Covid19 kandi bufite ubukana buri ku rwego rwo hejuru ashingiye bipimo by'uko yihuta mu kwandura.

Nubwo mu Rwanda ibikorwa hafi ya byose byamaze gusubukurwa ibindi bigasubukurwa buhoro buhoro, abaturage bavuga ko bikwiye ko ingamba z'ubwirinzi zakazwa kugira ngo ubu bwoko bushya butazagera mu gihugu.

Minisiteri y'Ubuzima yamaze gutangaza ko guhera tariki 28 Ugushyingo, umuntu wese winjiye mu gihugu agomba kumara amasaha 24 mu kato muri hoteli zagenwe kandi yiyishyurira ikiguzi cyose kijyanye na serivisi yahawe; gusa Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije ashishikariza abantu kwikingiza kuko ari imwe mu nzira zikomeye zo kurwanya Covid 19.

Kugeza ubu abantu bamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo rwa Covid19 basaga gato miliyoni 5 n'ibihumbi 900, mu gihe abafashe doze zombi nabo basaga miliyoni 3 n'ibihumbi 100, intego akaba ari uko nibura 40% by'abagomba guhabwa urukingo bazaba barubonye mbere y'uko uyu mwaka urangira.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira