AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubwirinzi bwa Covid19 kubagana amavuriro n’ibitaro bwifashe gute?

Yanditswe Jul, 06 2021 16:32 PM | 91,166 Views



Abaturage bakenera serivisi mu mavuriro n’ibitaro barasaba ko hakazwa ingamba z’ubwirinzi bw’icyorezo cya Covid19, kuko hari amwe mu mavuriro ataravangura abaje kwipimisha iki cyorezo n’abaje kwivuza indwara zisanzwe, bikaba byaba intandaro yo gukomeza kugikwirakwiza.

Aba baturage bakenera serivisi mu bitaro n’ibigo nderabuzima yaba abarwayi n’abarwaza ndetse n’aba bagemurira, bavuga ko ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid19, zirimo kubuza abagemurira abarwayi kwamuganga  kutinjira ndetse no kuba umurwaza agomba kuba yaripimishije kandi uwinjiye wese akabanza gukaraba intoki no gupimwa umuriro basanga zigenda zitanga umusaruro.

Rutayisire Gideon yagize ati "Ikijyanye n'ubwirinzi hano ubu ni ikintu twese twumva kimwe, iyo urebye ubona tugerageza guhana intera na kandagira ukarabe, ubu urabona ko buri wese afite imyumvire ku ruta uko byari bisanzwe.”

Uwitwa Liberathee Mukarukundo we yagize ati "Umurwaza aba ari hanze, umubyeyi akaba ari ku bitaro, icyo tugiye gukora cyose turakaraba, utugemuriye wo hanze agahagarara inyuma y'ibitaro,akaduhamagara ingemu tukajya kuyifata kandi tukabanza gukaraba.”

Gusa kuri amwe mu mavuriro usanga hari abaje kwipimisha icyorezo cya Covid19 bakivanga n’abaje kwivuza izindi ndwara, ibi ngo biteye impungenge abaza gusaha serivise muri aya mavuriro.

Bamwe mu bayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima, bavuga ko bakajije ingamba z’ubwirinzi bw’icyorezo cya Covid19, muri izi ngamba harimo kwirinda ko abagemurira abarwayi binjira mu bitaro cyangwa abarwaza bagasohoka hanze y’ibitaro uko bishakiye.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera,  Batamugira Leonidas avuga ko ingamba zafashwe ntawe ujya azirengaho kuko hari abashinzwe kuzigenzura.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi zo kwipimisha icyorezo cya Covid19 hirya no hino mu bigo nderabuzima no mu bitaro bya leta n'ibyigenga,  hashyizwemo izi serivisi.

Kugeza ubu iki cyorezo cya COVID kimaze guhitana abaturage basaga 470.

Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage