Yanditswe Oct, 23 2019 08:09 AM | 8,283 Views
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko
u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya virusi itera SIDA, ariko ko
hakenewe ko izo mbaraga zikomeza muri uwo murongo, hakongerwamo n’izindi ngamba
nshya kugira ngo virusi itera SIDA ikomeza ihashywe.
Ibi yabivuze ubwo kuri uyu wa Kabiri hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe kuri virusi itera SIDA mu Rwanda.
Bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi harimo ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bukiri kuri 3% ni ukuvuga abaturage ibihumbi 210.000.
Mu bagore ubwandu ni 3, 7% mu gihe mu bagabo ari 2,2%.
Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo ko kugabanya ingano ya virusi itera SIDA mu maraso biri ku kigero cya 76%.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'igihugu cy'ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko igipimo ubwandu bushya bwa VIH buriho kuri 0,08% gitanga icyizere ariko hari byinshi bikenewe gukomeza gukorwa.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ubwo bushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza mu guhangana no kurwanya virusi itera sida, ibyo bigatuma ruza mu bihugu bya mbere mu kugera kuri iyo ntego.
Bamwe mu bakora mu rwego rw' ubuzima ndetse n'abakora muri gahunda zijyanye no kurwanya SIDA, bavuga ko ubushakashatsi nk' ubu ari ingenzi kuko bufasha mu kumenya uko igihugu gihagaze.
Mu Rwanda kandi kuri ubu 40% by’abagabo barakebwe (barasiramuye) bavuye kuri 30% mu mwaka wa 2015 na 13% mu mwaka wa 2010.
Gusa iyi mibare iri hejuru mu Mujyi wa Kigali kuko 62% by’abagabo batuye uyu mujyi bakebwe.
Ubushakashatsi bwamuritswe bwiswe RPHIA, bwakozwe na MinisIteri y'Ubuzima ku bufatanye n'abafatanyabikorwa banyuranye barimo ibigo CDC na ICAP.
Bwakozwe kuva mu Kwakira umwaka ushize kugeza muri Werurwe 2019; bukorerwa ku baturage basaga ibihumbi 30 bo mu ngo zisaga ibihumbi 11.
Mu 1983 ni bwo umuntu wa mbere mu Rwanda umuntu wa mbere wagaragaweho virusi itera SIDA.
Inkuru mu mashusho
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard
Carine UMUTONI
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
21 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru