AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Ubuzima: Kimwe cya kabiri cy'abatuye Afurika bashobora kuzaba bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije muri 2035

Yanditswe Mar, 05 2023 19:51 PM | 11,005 Views



Impuguke mu by'ubuzima zikomeje kugaragaza impungege ziterwa n'ubwiyongere bw'umubyibuho ukabije kuri benshi kuko ari intandaro y'indwara nyinshi zitandura zitera 44% by'imfu zose mu gihugu, mu gihe ku isi habarurwa abasaga miliyari bugarijwe n'umubyibuho ukabije.

Uwamwezi Florence avuga ko mu myaka 4 ishize yashoboye kugabanya ibiro bisaga 25 nyuma yo kugirwa inama kenshi ko arimo kwikururira indwara zitandura. Akimara kubigeraho yifatanyije na bagenzi be bahuje ikibazo ku buryo birimo gutanga umusaruro nk'uko abisobanura.

Muri gahunda ya siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru, ikibazo cy'umubyibuho ukabije kiri mu byibanzweho nk'uko byasobanuwe na Alphonse Mbarushimana umukozi ushinzwe ibikorwa muri Sosiyete Sivile irwanya indwara zitandura ( Rwanda NCD Alliance).

Imirire nayo iri mu bitera ikibazo cy'ubwiyongere bukabije bw'ibiro nyamara kurya neza bidasaba amikoro ahambaye nk'uko bisobanurwa n'impuguke mu mirire no kuboneza imirire Anastasie Mukakayumba.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ikibazo cy'umuvuduko w'ubwiyongere bw'ibiro bikabije cyikubye inshuro ebyiri mu myaka ibiri ishize.

Ku rwego rw'isi, abasaga Miliyari imwe bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije ndetse hari impungenge ko bitarenze mu 2035, kimwe cya kabiri cy'abayituye bazaba bafite umubyibuho ukabije. Dr. Githinji Gitahi uyoboye Umuryango Nyafurika mu by'ubuzima AMREF yemeza ko umubyibuho ukabije ari ikibazo cya Afurika.

"Ni ikibazo gikomeye cyane kuko turimo kubona umubyibuho ukabije wiyongera, tuzi neza kandi twemera ko mu myaka yindi 10, abangana na 50% by'abatuye Afurika bazaba bafite umubyibuho ukabije kandi iki ni ikibazo gikomeye kuko bivuze ko indwara zitandura ziziyongera kuko umubyibuho uzana n'indwara z'umutima, diabete n'izindi ndwara nk'izo kandi muzi neza ko zikenera ikiguzi cy'ubuvuzi kiri hejuru imiryango itakwigondera kuvuza ndetse n'umuzigo ku rwego rw'ubuvuzi."

Raporo ku bijyanye n'imirire ya 2020 (Global Nutrition Report 2020) yagaragaje ko mu Rwanda igitsinagore bangana na 11.5% bari hejuru y'imyaka 18 bafite umubyibuho ukabije. Abagabo ni 2.5% naho abana bari munsi y'imyaka 5 ni 1.1%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize