AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Akarere ka Nyamagabe kijeje gukemura vuba ikibazo cy’abaturage bangirijwe imitungo

Yanditswe Apr, 20 2021 14:39 PM | 22,248 Views



Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe baturiye umuhanda Gasarenda-Gisovu, bavuga ko bangirijwe imitungo yabo n’ikorwa ry’uyu muhanda ndetse banabarirwa ibyangiritse, ariko ngo imyaka isaga itanu irashize bategereje amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe ko bakwishyurwa bityo bikabafasha gukomeza kwiteza imbere.

Ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje ko bugiye gukemura ikibazo cy’aba baturage mu buryo bwihuse.

Mu 2015 ni bwo aba baturage bavuga ko babariwe ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda, gusa ngo nyuma y’imyaka itatu muri 2018 babwiwe ko amafaranga babariwe adahuye n’agaciro k’ibyangijwe, bisubirwamo barongera babarirwa bushya.

Bavuga ko n’ubwo bababarira babwirwaga ko nta gihe gishira batabonye amafaranga yabo, nabwo barategereje none imyaka igiye kuba itatu bagitegereje. Aba baturage batangaje ko ibi byabagizeho ingaruka zirimo guhora basiragira mu buyobozi, ndetse n’imishinga bateganyaga gukoresha ayo mafaranga iradindira.

Uwitwa Nsanzumuhire Faustin yagize ati ‘‘Murabona ko muri iki gihe turimo twatangiye umwaka wo gutanga ubwisungane mu kwivuza, abanyeshuri basubiye  mu masomo byose byatubereye ikibazo, kugeza ubu duhora dusiragira  ku mafaranga twasezeranyijwe.’’

Bavuga ko bakwiye guhabwa amafaranga bemerewe ubwo babarirwaga imitungo, kuko batigeze bavuga ko batayashaka.

Aba baturage basaba inzego zose bireba ko bakwishyurwa ingurane  y’imitungo yabo yangijwe bikabafasha gukomeza kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko gutinda kubona ayo mafaranga ngo byatewe n’uko hari abari bataruzuza ibyangombwa bisabwa, ariko ngo ubuyobozi bw’akarere n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA, bemeranyijwe ko abujuje ibyangombwa bazahabwa ingurane yabo.

Avuga ko abatarabyuzuza nabo bazaba bayahabwa bimaze kunozwa, akizeza abujuje ibyangombwa ko amafaranga yabo bazayabona vuba.

Yagize ati ‘‘Hari abagera ku 132 bafite ibyangombwa byuzuye, twemereranyijwe na RTDA ko bakorerwa amadosiye tukabishyuriza ariko hari abandi 78 bigaragara ko ibyo basabye bitaragaraza ukuri nyako, tugomba kubanza kubigenzura.’’

Abaturage bose bangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuhanda Gasarenda-Gisovu ni 224, abujuje ibyangombwa ni 132 bagomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 10.

Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura