Ubutaka burenga miliyoni imwe habuze abo bwanditseho

AGEZWEHO

  • Akarere ka Gisagara kagiye guha amabati asaga 200 abatuye bahuye n’ibiza – Soma inkuru...
  • Ibigo 3 by’ubwishingizi mu buvuzi ntibivuga rumwe n’ihuriro ry’amavuriro yigenga – Soma inkuru...

Ubutaka burenga miliyoni imwe habuze abo bwanditseho

Yanditswe Jan, 11 2022 17:53 PM | 8,240 Views



Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, cyatangaje ko ubutaka busaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 bwabuze abo bwanditseho bituma bubarurwa mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo. 

Gusa hari bamwe mu baturage bavuga ko hari abatarabaruje ubutaka, kubera impamvu zitandukanye zirimo n’abari barahawe ingurane y’ubutaka bwa leta ntibahabwa ibyangombwa byabwo.

Hirya no hino mu gihugu hari ubutaka bw’abaturage bwashyizwe mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo, bitewe n’uko abo bwanditseho batabwibarujeho. 

Abo byabayeho bamwe bagaragaza ko babuhawe n’ababyeyi bitaba Imana batabwandikishije, abandi igikorwa cyo kwandikisha ubutaka cyabaye bari mu mahanga, hakaba n’abari bafite ubutaka buhana imbibi n’ubwa leta mu gihe cyo gupima bukaba bwarapimwe nabi ndetse n’abo ubutaka bwabo bwubatsweho ibikorwa by’inyungu rusange leta ikabaha ubundi bw’ingurane ariko ntibahe ibyangombwa byabwo.

Tariki ya 31 Ukuboza 2020 ni wo wari umunsi ntarengwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, cyari cyatanze ko ngo buri wese ufite ubutaka abe yabwandikishije.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo, Mukamana Esperance avuga ko nyuma y’iyi tariki ubutaka butandikishijwe bwashyizwe mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo, ba nyirabwo hakaba hari ibyo basabwa kugira ngo bubandikweho.

Ku baturage babuze ibi byangombwa bisabwa harimo nko kuba abo baguze barabuze cyangwa ababubahaye, bisaba ko inkiko ari zo zibyemeza bakabona kubwandikwaho.

Mu mwaka wa 2009 kugera 2013 nibwo hatangiye igikorwa cyo kubarura ubutaka ndetse hanatangwa ibyangombwa bya burundu. 

Habaruwe ubutaka miliyoni 11,576,996, ubutaka bwa Leta ni 841,257, naho ubutaka butandikishijwe bukajya mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo ni miliyoni 1,315,890.



Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Akarere ka Gisagara kagiye guha amabati asaga 200 abatuye bahuye n’ibiza

Ibigo 3 by’ubwishingizi mu buvuzi ntibivuga rumwe n’ihuriro ry&rsquo

Imvura yateje ibiza muri Rubavu yishe umuturage isenya n’inzu

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku ruzinduko rwa Gen K

Akarere ka Nyagatare kahagurukiye ababyeyi bashyira abana mu mirimo ibatesha ish

Perezida Nyusi yasuye inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique