AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bwatangiye ibimenyetso ibyaha 9 Rusesabagina ashinjwa

Yanditswe Apr, 01 2021 06:46 AM | 29,219 Views



Mu rubanza ruregwamo abari abayobozi b’impuzamashyaka ya MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina ndetse n’abarwanyi b’umutwe w’ingabo wa FLN wari uyishamikiyeho, ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye Paul Rusesabagina yateye inkunga ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu mu Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD-FLN.

Kuri uyu wa 3 ni bwo ubushinjacyaha bwatangiye kugaragaza ibimenyetso ku byaha  burega Paul Rusesabagina mu rukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi. Gusa uregwa na none ntiyitabiriye iburanisha. Ibyaha 9 akekwaho birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, n’ibikorwa by’iterabwoba birimo ubwicanyi, itwarwa ry’umuntu ritemewe, kwiba hakoreshejwe intwaro, gutwikira undi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Ku cyaha cya 1 cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Ubushinjacyaha bugaragaza ko Rusesabagina ari mu bashinze impuzamashyaka ya MRCD, ari na yo yashyizeho umutwe w’ingabo wa FLN ndetse nawe ubwe abigizemo uruhare. Ubushinjacyaha kandi bushingiye ku matangazo yagiye ashyirwaho umukono n’uregwa, buvuga ko mu bikorwa FLN yari igamije uretse gushoza intambara mu gihugu, harimo ibikorwa by’iterabwoba nko kwica abaturage, gutwika imodoka n’ibindi bigize icyaha cy’iterabwoba kuko FLN itagabaga ibitero ku ngabo z’u Rwanda.

Ku cyaha cya 2 cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Paul Rusesabagina yabaye muwa MRCD-FLN. Mu bimenyetso bugaragaza harimo ibiganiro-nyandiko byo kuri telephone cg chats, aho Rusesabagina yavuganye na Twagiramungu Faustin yivugira ko abahungu be bari mu muriro, ashaka kuvuga FLN, agaragaza ko bakeneye ubufasha. Ahandi muri chat na Lt. Gen. Wilson Irategeka, wayoboraga FLN, yabajije Rusesabagina impamvu yohereza amafranga ahantu hatazwi kandi ngo benda kohereza abahinzi mu murima. Ubushinjacyaha bwerekanye ko iyi ari imvugo izimije bakoreshaga, bavuga abarwanyi ko ari abahinzi, naho ahabera imirwano bakahita mu murima, imbunda bakazita amasuka, naho amasasu bakayita imbuto. Izi chats zasanzwe muri telephone yafatiwe mu iperereza mu rugo rwa Rusesabagina i Bruxelles ryakozwe na police y’u Bubiligi. Banahasanze fagitire yaguriweho telephones 4 zo mu bwoko bwa blackphone zaguzwe mu Bwongereza n’uwitwa Olivier, ngo zituma abazikoresha bizera umutekano w’ibizivugirwaho, harimo n’iyo Nsabimana Callixte (Sankara) yakiriye ije kuri DHL ikamusanga muri Madagascar. Mu ibazwa ryabo, Rusesabagina na Nsabimana Callixte bemeje ko zari zigenewe abayobozi ba MRCD-FLN.

Ku cyaha cya 3 cyo gutera inkunga iterabwoba, ubushinjacyaha bugaragaza ko hari ibihumbi 20 by’ama Euros Paul Rusesabagina yemeye mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko rw’ibanze ko yahaye FLN, ndetse ngo anategura ibikorwa byo gukusanya inkunga yashyikirijwe umubitsi mukuru wa MRCD-FLN, Eric Munyemana akayohereza muri FLN. Abandi babajijwe barimo Nsabimana Callixte n’umuhungu wa Lt. Gen. Irategeka Wilson, ari we Ndagijimana Jean Chretien Uregwa muri uru rubanza bashimangiye ko aya mafranga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba. Mu mafranga ubushinjacyaha buvuga yoherejwe na Rusesabagina harimo n’ayoherejwe mu Rwanda ku bitwa Uwimana Nkusi Agnes na Nzarora Pascal. Buvugamo kandi n’ayoherejwe na Mukangamije Thacianna umugore wa Rusesabagina, yayasabwe na Nsabimana Callixte wayafatiye muri Comores ngo akeneye kuyaguramo itike y’indege akahava kubera impamvu z’umutekano we. Ubushinjacyaha buhereye ku bimenyetso byavuye mu bigo byifashishwa mu ihererekanya ry’amafranga nka Money Gram, Western Union na Real Transfer bugaragaza ko hari ama Euro n’amadolari yagiye aturuka kuri Rusesabagina cg kuri MRCD yayoboraga yohererejwe abayobozi ba FLN bukemeza ko yari agiye mu bikorwa by’iterabwoba.

Uretse Rusesabagina, ubushinjacyaha bwabanje kugaragaza ibyaha bukurikiranyeho uwitwa Herman Nsengimana wabaye umuvugizi wa FLN. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yinjiye mu ishyaka rya RRM mu 2018 abishishikarijwe na Nsabimana Callixte (Sankara) warishinze. Herman wavuye mu Rwanda mu 2014 aho yari umwarimu, yagiye kuba muri Uganda ari naho yavuye ajya muri FLN yinjiriye muri Rutshuru/RDC. Yabaye muri uyu mutwe wa FLN guhera muri Mata 2018 kugeza mu Kuboza 2019 afashwe n’ingabo za Kongo, FARDC. Akekwaho ibyaha byo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Uru rubanza ruregwamo abari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka ya MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina, rurakomeza kuri uyu wa 4, ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso ku bindi byaha 6 burega Paul Rusesabagina.



Uko urubanza rwagenze

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama