Yanditswe Apr, 22 2021 12:17 PM | 22,051 Views
Ubushinjacyaha mu rubanza buregamo Paul Rusesabagina
na bagenzi be 20 bari mu mutwe wa MRCD-FLN, bwagaragaje ibimenyetso ku byaha
burega abagabye ibitero mu karere ka Rusizi hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’Ukwakira
2019. Muri rusange bumaze kugaragaza ibimenyetso ku baregwa 9 barimo
Rusesabagina, Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bose bari mu buyobozi bwa
MRCD-FLN.
Ibimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje ni ibirebana n’uruhare rw’abantu 5 bahuriye ku ruhare mu bitero byagabwe mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe na Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Umwe ni uwitwa Bizimana Cassien, ubushinjacyaha buvuga ko yayoboye ibi bitero. Yabaye muri FDLR, icitsemo ibice ajya muri CNRD ya General Wilson Irategeka ajya no mu ishuri rya gisirikari ryayo rya ESM arirangiza mu 2017 afite ipeti rya Sous Lieutenant. Kugera muri Nzeri 2018 yakoreraga ku cyicaro cya FLN i Rutshuru ahava ajya i Bukavu kuhategurira ibitero uyu mutwe wagabye mu karere ka Rusizi.
Ubushinjacyaha buvuga ko yagiye yambutsa imbunda, amasasu na grenade byifashishijwe mu bitero, ndetse nawe ubwe abijyamo. Ibi bitero yabifashijwemo n’uwitwa Matakamba Jean Berchmans na we uregwa muri uru rubanza. Yamushakiraga abandi bagaba ibitero cyane cyane ibyo gutera no gutega za grenade. Ni we wanabikaga intwaro zinjizwaga zivuye muri RDC akazishyikiriza abagiye mu bitero.
Hari kandi Shabani Emmanuel we wayoboraga akanereka inzira abaje mu bitero ku butaka bw’u Rwanda (umu guide). Yakoranye bya hafi na Bizimana Cassien, akajya amufasha kwambuka ava RDC anyuze mu mugezi wa Rusizi ndetse akajyana nabo aho bagaba ibitero. Yanashishikarije murumuna we Nikuzwe Simeon kujya mu bitero.
Undi ubushinjacyaha bugarukaho ni Ntibiramira Innocent na we wagize uruhare mu bitero byo kujya kurasa no gutera ibisasu bya grenade mu mu mirenge yo muri Rusizi. Byukusenge Jean Claude na we ubushinjacyaha bwamureze kugira uruhare muri ibi bitero byaturikijwemo za grenade ndetse birasa n’imodoka zarimo abaturage.
Ubushinjacyaha busobanura ko ibi bitero byari bigamije kwica abaturage n’ubwo Imana yagiye ikinga ukuboko bitewe n’aho izi grenade zaterwaga nko hafi y’akabari ka Stella ahitwa kurya 3 i Kamembe, ku mihanda, ahakorera imirenge, kimwe no guhagarika imodoka no kuzirasa mu gihe zanze guhagarara, akenshi bikaburizwamo n’uko ingabo z’u Rwanda zahitaga zitabara zumvise amasasu, aba barwanyi bakiruka.
Abashinjwe bahurira ku byaha byo kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’ibikorwa by’iterabwoba, hakabamo abihariye icyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bikorwa ari iby’iterabwoba kuko ababigizemo uruhare ubwabo bavuga ko bashakaga kwereka amahanga ko uyu mutwe wa MRCD-FLN bakoreraga uriho.
Kuri uyu wa 4 ni bwo ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso ku baregwa benshi kuko bwageze kuri 5, bukavuga ko busigaje amaburanisha nk’atatu bugasoza iki gikorwa. Urubanza ruzakomeza ku wa 3 no ku wa 4 w’icyumweru gitaha.
Gratien HAKORIMANA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru