AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bwashinje Kabuga uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi

Yanditswe Sep, 29 2022 18:23 PM | 181,711 Views



Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y'insigarira y'Inkiko Mpanabyaha bwavuze ko Felisiyani Kabuga, yagize uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi, kubatesha agaciro no gutuma habaho jenoside.

Ibi ubushinjacyaha bwabitangarije i La Haye mu Buholandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo hatangiraga kuburanishwa mu mizi urubanza rwa Kabuga Felisiyani.

Mu ntangiriro z’uru rubanza ubushinjacyaha bwabanje gutanga imyanzuro ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso busobanura uburyo ibyaha Felisiyani Kabuga ashinjwa byakozwe n’aho byagiye bikorerwa.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Kabuga ari ku isonga ry’abashinze radio RTLM maze hamwe n’abo bafatanyije kuyishinga bakayifashisha mu kwigisha no gukwirakwiza imvugo z’urwango byakurikiwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasiraga abatutsi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibiganiro byanyuzwaga kuri iyo radio byatangaga kenshi urutonde rw’Abatutsi ndetse bikanarangira abicanyi aho Abatutsi babaga bihishe.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kabuga yabanje gushyigikira Interahamwe mu duce twa Muhima na Kimironko mu Mujyi wa Kigali, hanyuma ava muri Kigali yerekeza i Gisenyi hagati muri Mata 1994. 

I Gisenyi, Kabuga yabaye ku isonga ry’ibikorwa byo guharanira ko intwaro ziboneka, anakomeza gutera inkunga Interahamwe kugirango jenoside ikomeze.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umushinjacyaha mukuru  w’urwego mpuzamahanga rwashyiriyeho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha Serge Brammertz rigira riti, "Uyu munsi, abahohotewe n’ibyaha bya Kabuga, n’abaturage bose bo mu Rwanda, bagomba kuba ku isonga mu bitekerezo byacu. Bategereje imyaka makumyabiri n'umunani kugirango habeho ubutabera. Ibiro byanjye byiyemeje kubaza Kabuga mu izina ryabo."

"Uru rubanza ruzaba n'umwanya wo kongera kwibutsa isi akaga gakomeye k’ingengabitekerezo ya jenoside no gukwizakwiza urwango. Kabuga yagize uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi, gutesha agaciro inzirakarengane no gutuma habaho jenoside. Niba dushaka gukumira izindi jenoside, twese tugomba kuba maso mu kwirinda iri shishikariza. Imvugo yanga amoko, igihugu, ubwoko ndetse n’amadini ntabwo bigoye kuyimenya - igikenewe ni ubushake bwo kuyihagarika hakiri kare."

Alain Gauthier umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze jenoside bagezwa imbere y’ubutabera avuga ko kuba Kabuga atangiye kuburanishwa ari ikintu gikomeye nubwo ntawakwizera ko azavugisha ukuri gusesuye.

"Ndizera ko uru rubanza ruzadufasha kumenya neza uburyo yabashije kugera mu Bufaransa n’ababimufashijemo ariko uru rubanza ni ingenzi cyane kubera ko ni we muterankunga mukuru w’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi gusa njye sinizera ko hari ikidasanzwe azatubwira cyakora ndizera ko azemera kuvuga agasubiza ibyo azabazwa byumwihariko kuruhare yagize muri jenoside."

Mu gusoza imyanzuro ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso Ubushinjacyaha bwagize buti, "Ibimenyetso bizerekana “ko Félicien Kabuga, biciye mu myemerere y’intagondwa, yagize uruhare runini mu guteza ibyaha bya jenoside ndetse n’akababaro ndengakamere kabaye hose mu Rwanda mu 1994.”

Felisiyani Kabuga akurikiranweho ibyaha bitandatu ari byo jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, n’ibyaha bitatu byibasiye inyoko muntu, itotezwa ku mpamvu za politiki, gutsemba abantu n’ubwicanyi.

Kabuga Felisiyani w’imyaka 87 y’amavuko yafatiwe mu gihugu cy’uBufaransa mu kwezi kwa gatanu 2020.

Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira