AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bwasabiye Sankara gufungwa imyaka 25

Yanditswe Jun, 16 2021 16:28 PM | 81,111 Views



Ubushinjacyaha bwasabiye Sankara gufungwa imyaka 25

Kuri uyu wa Gatatu, ubushinjacyaha bwasabiye Nsabimana Callixte (Sankara) gufungwa imyaka 25 muri gereza, ndetse ibyangombwa bihimbano birimo indangamuntu n’impapuro z’inzira yaherewe mu gihugu cya Lesotho akabinyagwa.

Muri uru rubanza urukiko rwahaye ubushinjacyaha umwanya ngo busubize ibyavuzwe n’abaregwa n’ababunganira, mu gihe bisobanuraga ku byaha bakurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwahereye kuri Nsabimana Callixte (Sankara) watangiye kwiregura yemera ibyaha ku itariki 28 Mutarama 2020.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsabimana Callixte yari akwiye guhanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo gufungwa burundu.

Ariko bushingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha eshatu zirimo kuba yaremeye ibyaha akurikiranyweho, kuba yaratanze amakuru menshi yifashishijwe mu iperereza ndetse no kuba ari ubwa mbere akurikiranywe mu nkiko, bwamusabiye igihano kigabanyije cyo gufungwa imyaka 25.

Bwasabye kandi ko ibyangombwa bihimbano birimo indangamuntu n’impapuro z’inzira by’igihugu cya Lesotho ndetse na telephone 3 yakoreshaga binyagwa.

Abaregera indishyi muri uru rubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa, ni bo babanje gutanga ubuhamya bw’uko ibitero by’abarwanyi ba MRCD-FLN mu ishyamba rya parike ya Nyungwe no mu nkengero zayo byahitanye ubuzima bwa bamwe abandi babikurizamo ubumuga n’uburwayi bakivuza:

Iburanisha ritaha ryashyizwe kuri uyu wa Kane mu gitondo saa mbiri n’igice, humvwa ubushinjacyaha ku bwiregure bw’abandi baregwa buhereye kuri Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte ku mwanya w’umuvugizi w’umutwe wa MRCD-FLN.

Paul Rutikanga




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama