Yanditswe Jun, 17 2021 09:22 AM | 74,106 Views
Ubushinjacyaha muri iki gitondo bwasabiye Paul Rusesabagina guhanishwa igifungo cya burundu kubera impurirane mbonezamugambi y’ibyaha 9 aregwa.
Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko
rwategeka ko Paul Rusesabagina ahamwa n’ibyaha 9 aregwa harimo 8 bifitanye
isano n’iterabwoba byiyongeraho icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe. Bwemeza ko
yabaye umuterankunga na gatozi mu bikorwa byakozwe na FLN kuko yari umuyobozi
wa MRCD-FLN.
Mu byaha bumushinja igiteganyirizwa igihano cyo hejuru ni icy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa gufungwa burundu.
Ni mu gihe ibindi byaha 5 buri kimwe gihanishwa igifungo cy’imyaka 25 ari byo: itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako n’ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu, ubwinjiracyaha mu bwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ibindi byaha bisigaye icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa gufungwa imyaka 20, kurema umutwe w’ingabo utemewe imyaka 15 na ho gutera inkunga iterabwoba imyaka 10.
Ubushinjacyaha busaba ko urukiko rwemeza ko Rusesabagina atemeye ibyaha byose aregwa kandi akurikiranyweho, kandi ko bigize ibyaha by’ubugome.
Undi ureganwa na Rusesabagina wasabiwe ibihano ni Herman Nsengimana wasabiwe gufungwa imyaka 20 kuko ubushinjacyaha bwemeza ko adakwiye kugabanyirizwa ibihano kuko atemera ibyaha mu buryo budashidikanywaho.Bombi bariyongera kuri Nsabimana Callixte we wasabiwe gufungwa imyaka 25 ku munsi w’ejo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru