AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bwarangije kugaragariza urukiko ibyaha by’iterabwoba burega Rusesabagina

Yanditswe Apr, 21 2021 18:28 PM | 28,328 Views



Kuri uyu wa Gatatu ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwarangije kugaragariza urukiko ibyaha byose uko ari icyenda birebana n’iterabwoba, burega Paul Rusesabagina mu rubanza ahuriyeho n’abandi 20 bari abayobozi cyangwa abarwanyi ba MRCD-FLN.

Ubushinjacyaha bwari busigaje kugaragariza urukiko ibimenyetso no gusobanura uburyo Paul Rusesabagina, yaba yarakoze ibindi byaha bitatu bigize ibikorwa by’iterabwoba.

Ibi byaha birimo icyo gutwikira undi, ubwinjiracyaha mu bwicanyi no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abarwanyi ba MRCD-FLN mu bitero bagabye mu karere ka Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, batwitse imitungo bwite y’abantu, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu birimo inzu, imodoka na moto.

Bwagaragaje na none ko bishe abaturage b’abasivili muri utu turere dutatu bagabyemo ibitero, kuko barasaga abantu bakabatera na gerenade nta kurobanura.

Bavuze ko banategaga imodoka bagambiriye kurasa no kwica abazirimo.

Bushingiye ku bitero byabaye mu Murenge wa Nyabimata na Kitabi, ubushinjacyaha bwasobanuye ko abarwanyi ba MRCD-FLN bakubise abaturage bakanabakomeretsa ndetse bibaviramo ubumuga budakira, hashingiwe kuri raporo zakozwe n’abahanga mu mategeko n’abaganga, ndetse no ku buhamya bw’abaturage harimo n’abakubiswe.

Mu bimenyetso bwagaragaje harimo amafoto, raporo z’ubuyobozi ndetse n’ubuhamya bw’abaturage.

Urukiko rubajije aho Rusesabagina ahurira n’ibi byaha, ubushinjacyaha bwasobanuye ko uregwa ari gatozi atari icyitso, kuko yari umuyobozi wa MRCD-FLN, akaba n’umuterankunga w’ibikorwa by’uyu mutwe birimo n’ibitero wagabye ku Rwanda bityo akwiye kubiryozwa.

Nyuma ya Paul Rusesabagina, ubushinjacyaha bwakomereje ku byaha icyenda burega uwitwa Nizeyimana Marc wari ufite ipeti rya Colonel mu barwanyi ba MRCD-FLN.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko yabaye muri FDLR ayivamo ajya muri CNRD yaje kwihuza na MRCD-FLN, aho yari Colonel kugeza afashwe mu 2020.

We guhera mu ibazwa yatangaje ko yemera ibyaha aregwa nk’uwari mu bayobozi b’umutwe wa MRCD-FLN, kuko yari yungirije uwitwa Brig. Gen. Antoine Hakizimana (Jeva) wayoboraga abarwanyi bo mu gice cy’Amajyaruguru (Commandant second du secteur nord).

Ngo ni naho yavanaga abarwanyi bagaca mu kiyaga cya Kivu cyangwa mu mugezi wa Rusizi bajya mu ishyamba ry’i Kibira mu Burundi, ahabaga uwitwa Lt Col Fabien wahuzaga ibikorwa bya FLN acumbikiwe na Gen. de Brig. Agricole.

Nizeyimana Marc ashinjwa no gukorana bya hafi n’uwayoboraga batayo y’114 y’ingabo z’u Burundi yakoreraga mu Cibitoke, kuko hari ikigo cya gisirikari abarwanyi ba MRCD-FLN bahitiragamo.

Uyu mugabo ngo yari afitanye umubano kandi n’uwitwa adjudant Niyonzima wari mu butasi bwa gisirikari mu Burundi, wagiye abafasha kubona amasasu y’imbunda ntoya n’inini amwe bayaguze andi ari inkunga.

Ubushinjacyaha bwemeza ko Nizeyimana Marc yafatiwe Uvira n’ubundi agiye kwambutsa abarwanyi ba MRCD-FLN, bagombaga guhura na Gen. Brig. Antoine Hakizimana (Jeva), noneho bagakomeza i Burundi guhura n’uwitwa Col. Gwado.

Ubushinjacyaha buhamya ko uregwa ari gatozi kuko ari we watoranyaga abagaba ibitero ku Rwanda, akabafasha kwambuka no kubashakira ibikoresho.

Urubanza ruzakomeza ku wa 22 Mata 2021, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha biregwa abitwa Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani.


Gratien HAKORIMANA  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira