Yanditswe Jul, 26 2021 18:49 PM | 43,157 Views
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa Mbere, ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda witwa Rutunga
Venant wabaga mu Buhorandi, ukekwaho
ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rutunga Venant ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yavutse mu 1949, avukira ahahoze ari perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru.
Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho ko yabikoreye mu Ntara y'Amajyepfo akarere ka Huye, ahahoze ari Perefegitura ya Butare kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuyobozi wa ISAR Rubona.
Ubushinjacyaha bukuru bushima imikoranire burimo kugirana n'inzego z'ubutabera z'Ubuhorandi, kuko mu mpapuro 18 zita muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubushinjacyaha bwashikirije Ubuhorandi, 4 bamaze koherezwa mu Rwanda 2 baburanishirijwe mu Buhorandi.
Buvuga ko ibi bigaragaza imikoranire y'inzego z'ubutabera z'ibihugu byombi, n'ubwo hari abandi 12 bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Buhorandi bagikurikiranwa.
Kwizera John Patrick
U Rwanda rwakuriye inzira ku murima abatekereza ko rushobora kurekura umunyabyaha kubera igitutu
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Guverineri Nyirarugero yasabye abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirinda no kuyirwanya ...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Abatangabuhamya bavuze ko kudahana byatumye Jenoside igira ubukana muri Gikongoro
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Urubyiruko rurasabwa gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakore ...
May 29, 2022
Soma inkuru
Minisitiri Ingabire yanenze abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahakiri imibiri y’ ...
May 27, 2022
Soma inkuru
Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama rwasubitse kuburanisha urubanza rwa Micomyiza Jean Paul
May 11, 2022
Soma inkuru