AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ubushinjacya bwagaragaje ubuhamya, inyandiko, amajwi n’amashusho bigaragaza ibikorwa by’iterabwoba bya FLN

Yanditswe Apr, 02 2021 07:19 AM | 29,714 Views



Mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, ubuhamya, inyandiko, amajwi n’amashusho bihamya ko ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa MRCD-FLN byabaga Paul Rusesabagina abizi kandi anabishyigikiye.

Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragariza urukiko ibimenyetso birebana n’icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, bwari bwacumbikiyeho mu iburanisha ryo ku wa 3. Bwagarutse ku biganiro-nyandiko byo kuri telephone (chats) byabaye hagati ya Rusesabagina na Brig. Gen. Antoine Hakizimana (Jeva) wayoboraga ingabo z’umutwe wa MRCD-FLN mu gace bitaga ak’amajyaruguru (secteur nord) mu Burasirazuba bwa RDC, amugaragariza ko abarwanyi bafite ikibazo cy’ibibatunga kubera ibitero bari bagabweho n’ingabo za FARDC zikabavana hafi y’ibyo bahinze.

Yanamuhaye raporo y’uko imirwano irimo kugenda, maze ngo Paul Rusesabagina amusubiza ko baticaye ubusa barimo gukubita inzu ibipfunsi.

Mu zindi chats zo ku rubuga rw’Abadasigana ba MRCD, umubitsi wayo mukuru witwa Eric Munyemana ngo yabwiraga abaruriho barimo na Paul Rusesabagina, ko mu isanduku yabo hasigayemo ubusa, ndetse ko uwo mwaka wa 2019 bakoresheje umutungo usaga ibihumbi 150 by’ama Euros mu kugurira intwaro abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN, no kubafasha kubona ibibatunga no kwambuka bajya mu mirwano. Ibi biganiro byo kuri telephone byabonywe mu isaka ryakozwe kwa Paul Rusesabagina I Bruxelles mu Bubiligi, police ihakura inyandiko zinyuranye, telephone na mudasobwa.

Ku bimenyetso bigize icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwagarutse ku bitero bya MRCD-FLN muri  Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, na Kitabi ho muri Nyamagabe ndetse no muri Nyungwe, byaguyemo abantu 9. Nk’uko byatanzweho ubuhamya n’ababyiboneye barimo n’uwarashwe akaza gupfa nyuma, ngo hari ibinyabiziga birimo imodoka na moto byatwikiwe ahagabwe ibitero n’aba barwanyi, ndetse bakanarasiramo abantu.

Ku cyaha cy’itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwagaragaje ko izi nyeshyamba za MRCD-FLN zagiye zitwara bunyago abaturage zikabajyana muri Nyungwe zibakuye mu ngo zabo cg mu modoka bari mu ngendo.

Ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, abatanze ubuhamya mu ibazwa basobanuye ko abarwanyi ba MRCD-FLN babasahuye imyaka, amatungo, biba za telephone, ndetse babategeka no kubatwaza ibyo bibye. 

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibi byaha Paul Rusesabagina yabiryozwa n’ubwo aho byakorewe atari ahari, kuko ahubwo yari umuyobozi wa MRCD-FLN akaba n’umuterankunga wayo ukomeye, dore ko yabyigambaga bikimara kuba ndetse akanamenyeshwa uburyo byagenze.

Ku itariki 21 na 22 z’uku kwezi kwa kane ni bwo uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa, n’ubundi hagaragazwa ibimenyetso ku bindi byaha 3 bisigaye mu 9 bushinja Paul Rusesabagina utarongera guhinguka mu rukiko kuva yatangaza ko atazongera kwitaba urukiko.

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira