AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubushakashatsi bwa NISR bwerekana ko umubare w'abashomeri wagabanutse

Yanditswe Oct, 09 2017 19:00 PM | 5,792 Views



Ikigo cy'Igihugu cy’ibarurishamibare cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bugaragaza imiterere y’imirimo nakazi mu Rwanda. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umubare w'abashomeri wagabanutse ukava  kuri 18.8% muri Kanama 2016 ugera kuri 16.7% muri Gashyantare 2017.

Ni ubushakashatsi bwakozwe hagendewe ku gisobanuro gishya cy'ufite akazi n'Umushomeri. aho muri ubu bushakashatsi umukozi ari umuntu ufite nibura imyaka 16 y'amavuko ufite umurimo ahemberwa cyangwa ubyara inyungu akuye ku bandi. Urubyiruko ruvuga ko kugeza ubu ikibazo cy'ubushomeri ari kimwe mu bikomeje kubangamira iterambere ryabo. Umwe yagize ati, ''Njyewe mbona akazi ari ikibazo ku buryo buhambaye. urabona umuntu asigaye yiga akarangiza kugira ngo abone akazi bikaba ikibazo, gushaka imirimo ni ikibazo ugasanga ibintu byose ni fight (Intambara).''

Ku busobanuro butandukanye bw'akazi n'ubushomeri, Ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaza ko igipimo cy'ubushomeri cyari kuri 4.5% hagendewe ku busobanuro bwa kera na 16.7% hagendewe ku bushya, mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30 ubushomeri bwari kuri 7.1 hagendewe ku busobanuro bwa kera mu gihe ari 21% badafite akazi ku busobanuro bushya.

Ubu bushakashatsi bugaragaza abakora ubuhinzi budasagurira amasoko nk'abatagira akazi, ni mu gihe mu Rwanda abakora ubu buhinzi barenga miliyoni imwe n'ibihumbi 700.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Amb. Claver Gatete asobanura ko kugaragaza aba bahinzi nk'abatagira akazi binafasha Leta gushyiraho politiki zigamije kubateza imbere. Yagize ati, ''Icyo dusubira inyuma gukora ni ukuvuga ngo twabafasha dute kugira ngo nabo ubwabo ahubwo bagire icyo barenzaho basagurire amasoko, ibyo nibyo bijya muri politiki yacu. naho tutabizi ubundi tukishima ngo wenda unemployment iri hasi ntacyo byaba bivuze kuko ntago twaba dufashije babandi, babandi barahinga ariko gusa baritunze ariko nta nicyo basagurira amasoko kandi dushaka kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze buzamuke burusheho kuzamuka.''

Ubushakashatsi bw'iki kigo muri rusange bugaragaza ko umubare w'abashomeri wagabanutse ukava  kuri 18.8% muri Kanama 2016 ukagera kuri 16.7% muri Gashyantare 2017. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umubare w'abagabo badafite akazi wiyongereye uva kuri 15.7% ugera kuri 16.1% mu gihe abagore batagafite bagabanutse bava kuri 22.7% bagera kuri 17.5%.

Abatuye mu mujyi ngo bavuye kuri 16.4% bagera kuri 18.1% mu gihe abatuye mu cyaro bavuye kuri 19.8% bagera kuri 16.2%. Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rutuwe n'abantu bagera kuri miliyoni 11 n'ibihumbi 560 n'abantu 48 barimo abagabo miliyoni 5 n'ibihumbi 560 na 559, abagore ni miliyoni 5 n'ibihumbi 999 na 490.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama