Yanditswe Jul, 06 2021 17:10 PM | 62,726 Views
Ubushakashatsi bw’umwaka wa 2019 na 2020 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR bugaragaza ko 51% by’abagore batagishaka kongera kubyara, ibi ngo bigaterwa n’uko ikiguzi cy'umwana kiri hejuru cyane.
Abahanga mu birebana n'ubwiyongere bw'abantu n'iterambere ryabo, bemeza ko ibi biterwa n’izamuka ry’imyumvire igihugu gikeneye kubakiraho iterambere ry'abagituye, bitewe n’uko ubwiyongere bukabije bw'abaturage butakijyanye n'ubushobozi bw'igihugu.
Ibi kandi ngo bigira ingaruka mbi ku mibereho y'abaturage muri rusange.
Dusengimana Samuel n’umugore we Ruth Uhoranimpuhwe batuye mu karere ka Rwamagana, kugeza ubu bakaba bafite abana babiri aho umwe afite imyaka 9 undi umwaka n'igice, bombi bavuga ko bafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro.
Hirya no hino mu gihugu mu bigo nderabuzima
hari serivisi zo kuboneza urubyaro zihatangirwa, ndetse hakaba n'izindi
zitangwa n'abajyanama b'ubuzima ku buryo ababyeyi baje kwisuzumisha inda ndetse
n’abaje gukingiza abana bose bakangurirwa kuboneza urubyaro ku bushatse.
Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Nyagasambu, Jean Christophe Bihibindi avuga ko byibuze nka 60% by'abakanguriwe bahita bafata umwanzuro.
Impuguke mu birebana n'ubwiyongere bw'abaturage n'iterambere ryabo Dr. Ignace Kabano akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, avuga ko iki kigero cya 51% by'abagore batagishaka kubyara ari ikigero igihugu cyakwishimira bitewe n’inyungu zirimo.
Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwakozwe na NISR mu 2019/2020, bugaragaza ko hakurikijwe uburumbuke mu Rwanda, abagore bo mu mijyi umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro akabarirwa abana 4.3.
Mu mwaka w’2005 umugore ugejeje igihe cyo kubyara yabarirwaga abana 6, mu 2014/2015 uwo mubare wari ugeze ku bana 4.2 ku mugore naho muri 2019/2020 bagera ku bana 4 ku mugore.
Iyi mibare yerekana kandi ko abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro bavuye kuri 39% muri 2005, bagera kuri 14% muri 2019/2020. Abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu 2019-2020 bari 64%.
Ku birebana no kwifuza gukomeza kubyara, NISR igaragaza ko mu 2019-2020 abagore 51% batifuza kongera kubyara cyangwa barifungije burundu, 34% bifuza kuzongera kubyara nyuma, naho 3% ari ingumba, mu gihe 10% bifuzaga kubyara mu gihe cya vuba, 2% bo nta mwanzuro bafashe.
Bosco Kwizera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru