AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Uburyo mu myaka 20 ishize kwegereza abuyobozi baturage byabaye imbarutso y’iterambere

Yanditswe Sep, 26 2021 17:56 PM | 46,283 Views



Nyuma y’imyaka 20 Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, abaturage baravuga ko iyi gahunda yatumye barushaho kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse no  kubaza abayobozi inshingano zabo.

Iyi gahunda iri mu murongo mugari igihugu cyihaye yo gushyira umuturage ku isonga, abaturage bakaba bavuga ko uretse kwegerezwa zerivisi, gahunda yo kwegereza abaturage ubushobozi yatumye barushaho kugira uruhare mu buzima bw’igihugu.

Gatete Jean Claude utuye mu karere ka Nyarugenge yagize ati  ''Kujya gushaka icyangombwa ku Murenge byavuyeho kuko leta yatwegereje serivise y'Irembo, ibyo byose ni ukubera ubuyobozi bwatwegereje serivise nziza.”

Tuyisenge Sarapfine utuye mu karere ka Gasabo we yagize ati ''Umuturage yamaze kumva ko yahawe ijambo bimuremamo ubushobozi bwo kuba yashaka gutera imbere kandi na serivise tukazihabwa neza, bitewe ni uko ubuyobozi bwatwegereye, abafataga intera bakagera kure bakora urugendo ubu serivise tuyibona byoroshye, byazamuye iterambere.”

Umuyobozi mukuru w'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, CLADHO Sekanyange Jean Leonard yemeza ko nka Sosiyete sivile, ibona ko gahunda zo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage, yafashije cyane mu iterambere ryabo nubwo hari ibindi bikwiye kunozwa birimo nk'imikoreshereze y'ingengo y'imari ku bikorwa bigenewe abaturage.

''Ni gahunda nziza yaje gufasha abaturage kugirango igihe bakoresha bashaka serivise kibe gito, kugira ngo uwo mwanya bawukoreshe mu bibafitiye akamaro. Abaturage babibyaze umusaruro bamenya ko ubushobozi bwabegerejwe, kuko n’ubu uracyabona umuturage wumva ko ikibazo cye cyizakemurwa n'umukuru w'igihugu, abaturage bakwiye kumenya ko ibibazo bikemurwa n'inzego zibegereye kuko arizo babana nazo umunsi ku munsi.”

“Ikindi ni uko ibigo bya leta bikwiye kurekura amafaranga bikareka gukomeza kuyacungira iwabo, bikumva ko niba hari ikigo runaka kigenewe ingengo y'imari na minisiteri bayohereze mu turere, kuko uturere turashoboye.”

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imiyoborere y’inzego z’ibanze,Gakire Bob agaraza ko iyi gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n'ubushobozi hari byinshi imaze kugeraho bigamije iterambere ry'abaturage, kandi ko hari no kuvugururwa iyo politiki n'amategeko kugira ngo irusheho kunogera abaturage. 

Ati ''Ni gahunda imaze kugera kuri byinshi, yego ntabwo turi ku 100% ariko ubona ko hari byinshi byakozwe cyane cyane iterambere rishingiye kuri iyo politiki, ari imyumvire mu baturage, ari ugutanga serivise, ari ukugira ijwi n'uruhare mu bibakorerwa byose byagiye byiyongera kandi mu buryo bushimishije.”

Gahunda yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage ibizwi nka Decentralization kuri ubu imaze imyaka irenga 20 kuko yatangijwe mu mu 2001.

Iyi gahunda yagiye ishyirwa mu bikorwa mu byiciro, mu matora y’inzego z’ibanze ari imbere ikazaba igeze mu cyiciro cya 5.

Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura